25-05-2026

Ikigarasha Serge Ndayizeye mu bucuruzi bw’ibihuha ku nterahamwe zikibundabunda muri Zimbabwe

0

Umumotsi w’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC, ikigarasha Serge Ndayizeye n’ikigarasha Alphonse Nizeyimana bakomeje gushimangira ko ari ba nyiramubande b’interahamwe zihishe muri Zimbabwe.

Ibi izi mburamukoro zibikorera ku muzindaro wa YouTube w’uriya mutwe usanzwe unyuraho ibiganiro bigamije kuyobya Abanyarwanda no gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda.

Mu kiganiro giherutse guhuza izo mburamumaro, hari aho ikigarasha Nizeyimana yavuze ko amakuru akesha ubutasi avuga ko “Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe imaze iminsi mu nama zigamije kugirira nabi impunzi z’Abanyarwanda zihatuye.”

Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ngo icyure impunzi maze abarenga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane barataha ndetse na sitati y’ubuhunzi mu Rwanda yakuweho mu mwaka wa 2018.

Gukuraho sitati y’ubuhunzi bivuze ko abari impunzi hagati y’umwaka wa 1959 n’uwa 1998 bagombaga gutaha ku neza, kuko icyatumye bahunga cyari cyararangiye. Abanyarwanda baratashye maze abandi bahitamo kuguma mu bihugu byari bibacumbikiye ku mpamvu zabo bwite.

Iyo Interahamwe n’ibigarasha nka Nizeyimana bakwiza biriya binyoma bijyanye n’impunzi baba bagamije kuvugira Interahamwe zahungiye ubutabera bw’u Rwanda muri Zimbabwe kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Zimbabwe ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo bicyuzuyemo interahamwe nyinshi zahahungiye.

Nyinshi muri zo zahahungiye zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ubu usanga zinafite ubwenegihugu dore ko zinahindura amazina mu rwego rwo kwiyoberanya ngo zitazafatwa.

Mu bujiji bwazo zirengagiza ko icyaha cya Jenoside kidasaza, umunsi uzaba umwe ziryozwe ibyaha zakoze.

Izi nterahamwe kandi bitewe n’uko ubu ziba mu bucuruzi buri gihe zohereza amafaranga umutwe w’iterabwoba wa FDLR, uhora wifuza gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ntabwo Ambasade iri gutegura umugambi n’umwe ahubwo ni amazimwe y’izo nterahamwe zigiye kwicwa n’ubwoba bitewe n’uko FDLR zishyigikiye igeramiwe muri Congo.
 
Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading