Satani ‘Gen Neva’ yateguye amasengesho yo kwiyorobeka abaturage banga kuyitabira!
Bwa mbere mu mateka y’u Burundi abaturage banze kwitabira amasengesho ngaruka-kwezi asanzwe ategurwa n’umunyagitugu Ndayishimiye Evariste nk’umuvuno akoresha agamije kuyobya Abarundi no guhishira ibyaha nk’iby’ingurube akora.
Ni amasengesho yabereye kuri Sitade ya Nyanza-Lac ku itariki ya 30 Ukwakira 2025.
Mu kugerageza gushaka uburyo bakwikura mu isoni, uwari umuhuza w’ibiganiro (M.C) yumvikanye atanga amatangazo abwira imbonerakure n’aba-DD bakuru bari aho kugira bazane abaturage kugira ngo Satani Sendagara Ndayishimiye adasanda sitade yambaye ubusa.
Hari aho yagize ati: “Banyakubahwa bagumyabanga [abambari ba CNDD FDD], ni ukuri turagira ngo tubasabe; Uwumva iri tangazo abwire n’abandi kuko bitaye isoni, murabona ko tugeze mu gikorwa cy’amasengesho kandi umukuru w’igihugu ashobora kuza kwifatanya natwe.”
Yakomeje agira ati: “Biteye isoni rero kuko sitade irera, nta bantu bahari; nimwibaze namwe, ese abagumyabanga bari he? Turabasabye mwese mugaruke muri sitade mu gikorwa cy’amasengesho.”
Byarangiye n’ubundi Abarundi bateye umugongo ayo masengesho maze Sendagara agera muri sitate nta baturage bahari, ibi bikaba bishimangira ko Abarundi barambiwe amanjwe y’umunyagitugu wabo ukomeje kubashora mu manga y’ubukene ndengakamere.
Mu kuyobya uburari no kwikura mu isoni ibiro bya Ndayishimiye byakoresheje amafoto ahabanye n’ibyari byabereye kuri sitade ya Nyanza-lac.
Biraro Erneste