25-05-2026

Inkunguzi Uwimana Agnes mu kogagiza ibyihebe birimo umusambane we “Padiri” Nahimana

0

Umuhenguni Uwimana Nkusi Agnes wihebeye amacakubiri n’iterabwoba ubu utunzwe no gucuruza amazimwe kuri YouTube yumvikanye aca igikuba ndetse akwirakwiza ibihuha ko abarimo umusambane we Nahimana Thomas wirukanwe mu gipadiri bagiye “guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda.”

Uyu mugore wiyemeje gupfa yangara dore ko ubu abundabunda muri Uganda aho yiyita “impunzi”, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2025, yumvikanye yogagiza ibyihebe Leta y’u Rwanda iherutse gufatira ibihano birimo “Padiri” Nahimana na Kayumba Nyamwasa ko ari byo bigiye gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ni umugambi uyu muhezanguni avuga kandi ko urimo mwene umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani”, Habyarimana Jean-Luc.

Uyu mugore w’inkunguzi yashimagizaga aba bagizi ba nabi avuga ko “biyemeje kunga ubumwe” bityo ko ubwo bufatanye buzafasha “gushyira iherezo ku buyobozi bw’u Rwanda”.

Gusa ibyo ni rya cengezamatwara uyu mugore w’umugome ahoramo kugira ngo yibonere icyo ashyira ku munwa dore ko inzara igiye kumutsindira aho yigize impunzi.

Ubusanzwe uyu muhezanguni azwiho ko yamunzwe bikomeye n’ivanguramoko ndetse no gukwiza ibihuha bigamije guca igikuba mu Banyarwanda, yewe n’igihe cyose abumbuye akanwa ke ni bwo burozi avundereza abamukurikiye.

Gusa igihe cyose yabigerageje ntibyigeze bimuhira, mu mwaka wa 2011 inkiko z’u Rwanda zamuhamije ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, no kugumura Abanyarwanda.

Soma kandi: Inkotsa Uwimana Agnes ikomeje kwerura ko amacakubiri n’ivanguramoko ari wo mwuka ihumeka

“Agapfa kaburiwe ni impongo”, umuhezanguni Uwimana nakomeza gushyekerwa akivuruguta mu byaha yigeze guhamywa n’inkiko azongera abiryozwe dore ko nta kure ukuboko kw’ubutabera butagera.

 Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading