26-05-2026

Ikihebe Musabyimana Gaspard aho bukera kizishyira mu kagozi

0

Musabyimana Gaspard uri ku rutonde rw’ibyihe 25 Leta y’u Rwanda ishakisha, akomeje kugaragaza ko kuba u Rwanda ruhamya umubano n’amahanga bimugwa nabi ku buryo amaherezo bizatuma yiyahura.

Dore nk’ubu iki kihebe cyagaragaye ku muzindaro wacyo wa YouTube kisiga ibyondo umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Santrafurika aho by’umwihariko ingabo z’u Rwanda zimaze igihe zicunga umutekano inzego nkuru z’icyo gihugu zirimo na Perezida Faustin-Archange Touadéra.

Ikihebe Musabyimana akwiye kumenya ko kuba Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Santrafurika biri mu nyungu z’igihugu kuko nubwo Perezida wa Repubulika Kagame ari we mugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda ariko yazohereje mu nyungu z’igihugu kandi umusaruro urigaragaza.

Ibyo bihabanye cyane n’ukuntu ku ngoma y’umunyagitugu Habyarimana Juvenal ingabo z’igihugu zari nk’abapagasi be abakoresha icyo ashaka, mu nyungu ze bwite.

Kubeshya ko ingabo z’u Rwanda ziri muri kiriya gihugu ku nyungu bwite za Perezida Kagame nta shingiro bifite kuko icy’ingenzi gikwiye no kumvikana nuko ubutumwa bw’izo ngabo busobanutse.

Kuva mu mwaka wa 2014 kugeza uyu munsi hamaze koherezwayo ingabo zisaga 3000 kandi leta ya Santrafurika ntihwema kugaragaza ko umusaruro w’izi ngabo ugaragara haba mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu ndetse n’izahawe ubutumwa bushingiye ku bwumvikane bw’ibihugu byombi.

Soma kandi : Santrafurika: Perezida Touadéra yakiriye ku meza abasirikare b’u Rwanda – AMAFOTO

Muri macye, umuhezanguni Musabyimana Gaspard wigize nyiramubande w’abanzi b’u Rwanda ararushywa n’ubusa, ahubwo nareba nabi azishyira mu kagozi, kuko guhamya umubano mwiza n’ibindi bihugu, ni ingingo ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeyeho.
 
Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading