Ikihebe Kayumba Nyamwasa aho bukera aratoragura amasashi mu mihanda y’i Pretoria
Amakuru yizewe agera kuri MY250TV ahamya ko nyuma y’uko ikihebe karahabutaka Kayumba Nyamwasa Faustin yisanze ku rutonde rw’abantu 25 Leta y’u Rwanda ishakisha kubera gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba, yataye umutwe ku buryo yenda gusara.
Ikihebe Kayumba usanzwe yihishahisha mu nyubako izwi nka ‘Centurion Residential Estate and Country Club’, iherereye i Pretoria muri Afurika y’epfo, kuva yakwisanga kuri ruriya rutonde ngo ntabwo agisohoka mu cyumba yihishamo.
Mu guta umutwe, ubu atekereza ko amakiriro ayafite mu kwigira umwere ku mbuga nkoranyambaga, akaba ari muri urwo rwego ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2025 ahurira mu kiganiro kuri X n’ikihebe kigenzi cye, Ignace Rusagara, nawe uri ku rutonde rw’ibyihebe u Rwanda rushakisha.
Mbere y’uko icyo kiganiro kiba hari ibyo abantu bakwiye kuzirikana kuri izi nyangabirama zananiwe gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu zigahitamo kwiyegurira iterabwoba.
Ikihebe Kayumba Nyamwasa gifite ibyaha nk’ibya Rusoferi kandi byose bihuriye ku cyita rusange cyo gucura imigambi yo kugirira nabi u Rwanda, ni umwe mu bashinze umutwe w’iterabwoba wa RNC ndetse n’Ihuriro rya gisirikare rya P5.
Kayumba yakatiwe n’urukiko adahari ku byaha byo gutegura ibitero by’iterabwoba byifashishijwe za ‘grenades’ byagabwe mu Mujyi wa Kigali hagati ya 2010 na 2014.
Kuri ibyo byaha bikomeye hiyongeraho ko atera inkunga ibikorwa by’iterabwoba akaba anakorana na FDLR, nk’uko raporo z’inzobere za Loni zo zabigaragaje.
Ibyo byose bishimangira ko uko ari kwitwara ari ubwoba bwamurenze kuko abona ko vuba bidatinze ukuboko kw’ubutabera kuzamucakira.
Soma kandi: Akabaye icwende ntikoga…: Ikihebe Kayumba Nyamwasa mu gukingira ikibaba FDLR yarwanyije!
Ibi byihebe byombi byahiye ubwoba, ikibikwiye si ukuvuza induru byiyambaza umuhisi n’umugenzi, ahubwo bikwiye gutegereza umunsi bizacakirwa bikaryozwa ibyaha by’iterabwoba.
Ndayambaje Marc