U Rwanda rwabohowe rimwe rizima, umujenosideri Gahunde nareke kurindagira
Umujenosideri Gahunde Chste watorokeye Inkiko Gacaca mu Bufaransa, yongeye kwumvikana ku muzindaro rutwitsi akoresha wa YouTube yimakaza urwango rushingiye ku ivanguramoko ndetse no kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye.
ku wa mbere ku itariki ya 18 ugushyingo 2025 noneho yavuze amahomvu gusa abeshya abamukurikiye ko ngo rwa rubyiruko rw’imburamukoro Interahamwe n’abajenosideri birirwa bashuka “rushaka kwibohora”.
Icya mbere cyo uyu muhezanguni Gahunde wirirwa abundabunda mu miheno yo mu Bufaransa akwiye kumenya ni uko u Rwanda rwabohowe rimwe rizima ubwo FPR-Inkotanyi yatsindaga ingoma mpotozi y’umujenosideri Habyarima Juvenal “Kinani”
Kuri uwo muzindaro rutwitsi wa YouTube, mu kwerekana ko koko akomeje kumaramaza mu kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye, yibanze ku bimaze iminsi bikwirakwizwa n’imburamukoro ziyita urubyiruko ruharanira impinduka mu Rwanda rwiyise “MillenzMovement”.
Abo babarizwamo umukobwa w’inkunguzi witwa Sheila Kamuzinzi n’abandi bakaba ubu ari ibikoresho by’Interahamwe ziba zabatekereye uburozi bwo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ngo birirwe bahindanya isura y’u Rwanda, ariko buri gihe barabikora bigafata ubusa.
Soma kandi: Ibindi bimenyetso bishimangira ko Chaste Gahunde ari umujenosideri kabombo
Muri macye, amahomvu yatangajwe n’umujenosideri Gahunde Chaste ndetse n’ibindi bitekerezo bicuritse ahora akwiza bigamije guhindanya isura y’ubuyobozi bw’u Rwanda bwahagaritse Jenoside yagizemo uruhare ni uguta inyuma ya Huye kuko yaba we ndetse n’izindi nyangabirama zizatahira kumoka gusa.
Ndayambaje Marc