Sendagara “Gen Neva”, Tshisekedi na FDLR mu kumenesha abo muri Kivu y’Amajyepfo
Abanye-Congo bo muri Kivu y’Amajyepfo mu duce twegeranye n’u Burundi ndetse n’u Rwanda bakomeje gukwira imishwaro kubera ibitero bikomeye bari kugabwaho n’ingabo za Ndayishimiye uzwi nka Sendagara cyangwa Gen Neva zifatanyije n’iza Tshisekedi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
By’umwihariko kuri uyu Gatatu tariki ya 3 Ukuboza 2025, abagera ku bihumbi bibiri bahungiye mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Bugarama-Kamanyola ho mu karere ka Rusizi nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’ako karere.
Ni ibitero aba bapagasi ba Tshisekedi bakajijemo umurego kuva mu ntangiriro z’uku kwezi bagamije kwisubiza tumwe mu duce bambuwe na AFC/M23 kandi ubu amayeri mashya badukanye ni ukurasira kure bari ku butaka bw’u Burundi bifashishije ibibunda bya rutura.
Mu nkundura yo kwigarurira Kaziba, amakuru aturuka aho imirwano iri kubera aremeza ko ibyo bisasu biraswa buhumyi n’iri tsinda ry’abicanyi byari bimaze guhitana inzirakarengane z’abasivile hafi 20.
Ni ibitero kandi bifashishamo indege zitagira abapilote nk’uko bidasiba kugaragazwa n’abatangabuhamya batandukanye barimo n’aba baturage ubwabo, aho byibasira insengero, amashuri n’ahandi hantu hateraniye abantu benshi.
Soma kandi:“Tshisekedi nta rukundo afitiye igihugu, ni ibandi”, Gen Maj Makenga
Tshisekedi n’aba bambari be baribasira izi nzirakarengane mu gihe ku mugoroba w’uyu wa 4 Ukuboza agomba gushyira umukono ku masezerano agamije amahoro hagati ye n’u Rwanda kandi mu ngingo nyamukuru ziyagize ari gusenya burundu aba bajenosideri bo muri FDLR.
Abanye-Congo hafi ibihumbi ijana bari mu Rwanda aho bahunze ubwicanyi bakorerwaga n’izi nyangabirama za FDLR n’indi mitwe y’amabandi n’abicanyi b’Abanye-Congo bashyigikiwe na Tshisekedi na Ndayishimiye.
Imyitwarire nk’iyi ni indi gihamya ubutegetsi buriho i Kinshasa budateze gushyira mu ngiro ibyo baza gusinya.
Biraro Erneste