Gashozantambara Sendagara “Gen Neva” akomeje gukina n’umuriro, nahondagurwa ntazaboroge!
Umunyagitugu utabyina ngo ashinge Ndayishimiye Evariste bita Sendagara cyangwa Gen. Neva amaze kugurisha abasirikare b’Abarundi ibihumbi 15 kuri sebuja Tshisekedi ngo bamufashe mu ntambara yashoye ku bavandimwe be bo muri AFC/M23.
Ubutumwa abo basirikare b’Abarundi bahawe ni ubwo kurwanira Tshisekedi ndetse no gutanga ubuzima bwabo muri iyo ntambara ku bw’inyungu za Tshisekedi, icyongeye kuri ibyo ni ugutiza umurindi bakanashyira mu bikorwa Jenoside yibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Iki gisambo Ndayishimiye, noneho cyasanze kohereza abasirikare bidahagije byonyine ahubwo cyongeyeho no kwemera ko ubutaka bw’u Burundi buberaho iyo ntambara.
Mu yandi magambo abarwanyi bagize ihuriro rirwanira Tshisekedi barimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR, FARDC,Abarundi, Wazalendo n’abacanshuro ubu noneho bari kurasira mu Burundi ku nzirakarengane z’Abanye-Congo bo mu bice bihana imbibe na Gitega.
Ibi bije byiyongera ku kuba uretse abasirikare ibihumbi 15 Ndayishimiye yamaze kohereza muri Congo, u Burundi Ndayishimiye yabugize ububiko bw’intwaro z’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Kuba ibintu bigeze aho u Burundi bwerura bukanarwanirwaho birashimangira ko nabwo buhanganye byeruye n’uyu mutwe w’abanye-Congo wa AFC/M23.
Mu bigaragara icyihishe inyuma y’ibi byose nuko aba banyagitugu b’inkoramaraso bashyize imbere gusigasira ingengabitekerezo ya Jenoside bahuriyeho ariko kandi barimo no gusahuranwa ngo bigwizeho ubutunzi.
Niyo mpamvu byumvikana ko Ndayishimiye atiteguye imigambi y’amahoro kuko iyo umutekano wadurumbanyijwe muri Congo we yibonera amafaranga n’agatsiko k’aba-DD bafatanyije mu gushora u Burundi muri iyo ntambara igamije inyungu ze bwite.
Soma kandi : Impamvu Sengara “Gen Neva” ataviririra gukoresha bucanshuro abana b’u Burundi muri Congo – Ubusesenguzi
Amakuru yizewe yo muri Kivu y’amajyepfo yemeza ko abarwanyi ba Tshisekedi na Ndayishimiye bakomeje gukubitwa umusubirizo cyane cyane mu mujyi wa Uvira uhana imbibi na Bujumbura.
Kuba abo barwanyi bari kohereza ibisasu biturutse ku butaka bw’u Burundi bikaba ari ukuba bari gutsindwa nabi cyane bakabura epfo na ruguru.
Abakurikirana iby’iyi ntambara bakomeje kwemeza ko uko biri kose inkoramaraso Ndayishimiye ari we uri kuyenyegeza bityo ikaba nawe igiye kumugiraho ingaruka zikomeye.
Ndayambaje Marc