Tshisekedi yahawe amahirwe ya nyuma, nayatera inyoni azabyirengere!
U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane ku itariki ya 4 ukuboza 2025, byasinye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu gusa abasesenguzi bahuriza kuvuga ko aya ari amahirwe ya nyuma Congo itagomba gukinisha.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi i Washington, agezweho nyuma y’andi menshi yagiye asinywa yewe na Leta ya Tshisekedi ikayashyiraho umukono ikizeza abahuza ibitangaza ariko buri gihe bagera i Kinshasa ntiyubahirizwe kandi baba babisinye Isi yose ibahanze amaso.
Aya masezerano ahagarariwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump ashyizweho umukono nyuma yuko n’i Doha muri Qatar habereye ibiganiro bigamije amahoro arambye ariko by’umwihariko hagati ya Leta ya Congo n’Umutwe wa AFC/M23.
Gusa ayo masezerano nayo Tshisekedi yayarekeye mu mpapuro, akomeza kuba gashozantambara aho guharanira amahoro yubahiriza ibikubiyemo mu masezerano yashyizeho umukono.
Ayandi masezerano umwanzi w’amahoro Tshisekedi yateye utwatsi kandi yari yitezweho gutanga igisubizo kirambye ku ntambara yateje ishingiye ku miyoborere mibi y’ubutegetsi bwe.
Soma kandi: Nta cyo amahoro abwiye Tshisekedi!
Aho bigeze Tshisekedi niyongera kutubahiriza ibyo yasinyiye umuryango mpuzamahanga ugomba kumufatira ingamba zikarishye kuko buri gihe iyo atubahirije amasezerano abaturage b’igihugu cye nibo bigiraho ingaruka we yigaramiye.
Ndayambaje Marc