Inzobere za Loni zongeye kwemeza ubufatanye bwa Tshisekedi na FDLR
Raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye iherutse gusohoka yemeje ukuri u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje gukorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kabone n’ubwo Isi yose ikomeje gusaba ko watsinsurwa.
Izi mpuguke zibigaragaza mu gika cya 72 cy’iyo raporo. By’umwihariko ishimangira ko nubwo higeze kubaho itangazo ry’urwiyerurutso ry’igisirikare cya Congo (FARDC) ryo kuvuga ko abaofisiye bacyo bagomba kwitandukanya na FDLR ngo bitigeze bibaho
Kuba Gashozantambara Tshisekedi akomeje kuvunira ibiti mu matwi yifatanya n’inkoramaraso zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ni gihamya ko nta masezerano y’amahoro yigeze asinya ayashaka ahubwo byose byari urwiyerurutso.
Soma kandi : Tshisekedi mu gicucucucu cya FDLR kugira ngo atinze inzira y’amahoro!
Aho bigeze, umunyagitugu Tshisekedi ntakwiye kuvuna umuheha ngo yongezwe undi, Umuryango Mpuzamahanga ukwiye kumufatira ibyemezo bikarishye kugira ngo amahoro Isi yose yahagurukiye azabashe kuva mu mpapuro ajye mu bikorwa.
Ndayambaje Marc