15-05-2026

Amasezerano y’amahoro ya Washington n’aya Doha BIRATANDUKANYE cyane – Interahamwe n’ibigarasha mwicare mwige!

0

Abanyabyaha bihishe hirya no hino ku Isi barangajwe imbere n’interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha bakomeje kwitiranya amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu u Rwanda rwasinyanye na Congo n’amasezerano ya Doha ari hagati ya Congo na AFC/M23.

Ni nyuma y’uko Abanye-Congo bo muri AFC/M23 babohoye Umujyi wa Uvira.

Ubwo bujiji izo mburamukoro zabugaragaje ubwo zavugaga ko “u Rwanda ruri guhonyora amasezera y’amahoro ya Washington rufata umujyi wa Uvira”.

Ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa ndetse binerekana by’umwihariko ubujiji izi nterahamwe n’ibigarasha bafite bitewe nuko amasezerano yasinyiwe i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ari amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aya masezerano anavuga ku kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi, ntaho ahuriye n’ikibazo Tshisekedi afitanye n’umutwe wa M23.

Ahubwo ku rundi ruhande ibiganiro bya Doha aho niho AFC/M23 ihurira na Guverinoma ya Tshisekedi aho hareberwa impamvu muzi y’ikibazo kiri i Burasirazuba bwa Congo hagati y’Abanye-Congo kugira ngo barebe uko bagikemura.

Ibyo bisobanuye ko ibibazo byose bireba AFC/M23 biri kuganirwaho i Doha.

Kuba umutwe wa M23 wabohoza umujyi wa Uvira ntabwo bihonyora amasezerano ya Washington ariyo u Rwanda rubarizwamo nk’uko izi nterahamwe n’ibigarasha bashaka kubyumvisha abantu babayobya.

Ibyo kandi bikwiye kwereka Tshisekedi wari warigize intagondwa ko amazi atari yayandi agomba kuganira n’abenenyihugu be agashyira mu bikorwa ibyo amasezerano ya Doha we ubwe yisinyiye avuga.

Ikindi kandi kirimo gutera izi mburamukoro guhimba ibinyoma n’ubwoba no kudagadwa ni uko umutwe w’iterabwoba wa FDLR bishingikirije igomba gutsinsurwa nk’uko bigenwa n’amasezerano y’amahoro ya Washngton.

Uko izi nterahamwe n’ibigarasha bashaka kuyobya abantu ntabwo byakuraho ko AFC/M23 iri iwabo kandi iri kurwanirira uburenganzira bwayo nk’Abanye-Congo, ntaho bihuriye n’u Rwanda.
 
Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading