10-06-2026

Imyaka 15 yo kotsa imyungu no gucurangira abahetsi ku mutwe w’iterabwoba wa RNC!

0

Abambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye bari kwizihiza imyaka 15 bamaze bakora ubusa ari na ko abenshi babigenderamo bagamije gushyira mu bikorwa intego nyamukuru y’ubwiyahuzi yabahuje bo bita “kurwanya FPR-Inkotanyi”

Uyu mutwe ugizwe n’ibigarasha – Abanyarwanda baciye mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo gukora ibyaha bishingiye ahanini ku mahitamo u Rwanda rushyize imbere arimo kubazwa inshingano, gushyigikira ubumwe no gutekereza byagutse.

Soma kandi : ‘Depression’, ibinyoma n’ubujajwa – ibiranga RNC mu minsi yayo ya nyuma

Kimwe mu byaranze uyu mutwe w’iterabwoba ni umwiryane w’ibyihebe bikuru byawo birangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa  Faustin n’abandi bikomanga mu gatuza, bakavuga ko “bazahindura ubutegetsi bw’u Rwanda”.

Iyo urebye iibibera muri uwo mutwe uhita ubona ko ibyo barimo ari ukwikirigita bagaseka gusa, kuko incuro basubiranyemo bagacikamo ibice ntizibarika, yewe no mu buyobozi bwawo bukuru bahora bashondana.

Gucikamo ibice kwa hato na hato kw’uyu mutwe w’ibyihebe ubwabyo bishimangira ku buryo budashidikanywaho ko uriho utariho, bityo nta munyarwanda n’umwe wabajya inyuma kuko icyo ugamije ari ukubacamo ibice ndetse no guhungabanya u Rwanda.

Aho bigeze nyuma y’uko uyu mutwe wiviruguse mu byaha by’iterabwoba ukifatanya ndetse ugashyigikira ibikorwa bigize ibyaha bikomeye, abawugize hafi ya bose bahora babundabunda kuko bashakishwa uruhindu kubera ibyaha by’iterabwoba bakurikiranyweho.

Ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC bikwiye kuzirikana ko ibyabinaniye mu myaka 15 ishize, ubu atari bwo byabishobora, ikindi kandi bikwiye guhora bizirikana nuko nta wifurije inabi u Rwanda ngo bimugwe amahoro.
 
Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading