Hakomeje kwibazwa icyagendeweho ngo imbonerakure Bizimana Édouard igirwe Minisitiri
Uretse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga mu bitutsi nk’iby’abashumba, Abarundi bakomeje kwibaza mu by’ukuri icyo Perezida Ndayishimiye yashingiyeho yegurira Bizimana Édouard ububasha bwo gukurira ububanyi bw’icyo gihugu n’amahanga kuva muri Kanama 2025.
Abarundi bibazaga ko yaba aje gutabara izina ryabo rimaze kuba ruvumwa cyane cyane mu karere.
Impungenge z’Abarundi kandi bazishingira na none kuba igihugu cyabo kiri mu myiteguro yo guhabwa inkoni y’ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika(AU) kuva muri Gashyantare uyu mwaka aho basanga igihugu cyabo kigiye kwambara ubucocero ku ruhando mpuzamahanga.
Soma kandi: Abarundi bateguje “Gen Neva” intambara, ngo izava imbere mu gihugu aho kuba hanze yacyo
Muri wa mujyo wa sebuja Ndayishimiye wo guhora bitwaza u Rwanda mu bibazo byabo, tariki 3 Mutarama 2026, uyu munyamusozi Bizimana ntiyatewe isoni no kwifatira mu gahanga igihugu nka Qatar bizwi neza ko cyitanze ngo amahoro sebuja afitemo uruhare mu guhungabanya yongere aboneke, maze agishinja kuba gikoresha ubuhangange bwacyo ndetse no gutanga ruswa ngo Amerika idafatira u Rwanda ibihano.
Ni inkuru yatumye sebuja Tshisekedi ajya ku mbuga nkoranyambaga kuvuguruza amanjwe y’uyu mugabo ufite urwego rw’imitekerereze bigaragarira buri wese ku ruciriritse.
Ku rundi ruhande, uyu mugabo wokamwe n’ingengabitekerezo y’urwango yagiye agaragara kenshi arwanya ko abanyarwanda bagizwe ingwate na FDLR mu mashyamba ya Congo batahuka ku bushake mu gihugu cyabo, aho we yemeza ko babihatirwa.
Bizimana usanzwe ari umwe mu bakuriye imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka rya Ndayishimiye rwitwara neza neza nk’uko interahamwe zo mu Rwanda zitwaraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ntiyatinye kunga mu rya ba sebuja Tshisekedi na Ndayishimiye avuga ko FDLR atari ikibazo ku Rwanda.
Uyu mugabo kandi mu bunyagasozi n’ubujiji bwinshi akunze kugaragara mu mvugo zisesereza ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bagenzi be b’ibindi bihugu, ibintu abasesenguzi baheraho bemeza ko umwanya arimo atawukwiriye.
Biraro Erneste