Umuhungu wa Ingabire Victoire afitiye icyizere ubutabera bw’u Rwanda
Amahirwa Remy, umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza, yagaragaje icyizere afitiye ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo kuganira imbonankubone na Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel ku bijyanye n’ifungwa rya nyina.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Mutarama 2026 i Geneva mu Busuwisi, nyuma y’inama kw’isuzuma rya kane ry’ishyirwa mu bikorwa ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu (Universal Periodic Review 4).
Uretse Minisitiri Ugirashebuja, Amahirwa yaganiriye kandi na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence.
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Amahirwa yagize ati: “…Minisitiri yanyijeje ko azahabwa [Ingabire] ubutabera, maze ahera ku cyemezo Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gufata cyo kuvuga ko ubujurire bwe bufite ishingiro”.
Uku guhura kwa mwene Ingabire n’abayobozi bakuru muri Leta y’u Rwanda byatumye abasanzwe bacuruza Ingabire mu icengezamatwara ryabo bashyusha mu mitwe maze benshi batangira guhimba ibitabaye ari nako babeshyera Amahirwa basanzwe bakoresha mu kurema za byacitse.
Kubera ko ubutabera bw’u Rwanda bukora kinyamwuga, ni n’uburenganzira bw’umwana wa Ingabire kumenya amakuru ye mu gihe yafunzwe kubera ibyaha yahamijwe n’inkiko.
Nyamara iyo si yo myumvire abahezanguni bashyigikiye nyina bafite, ahubwo bo baracyari muri wa muvuno wo kwishuka ko bashobora “gushyira igitutu k’u Rwanda” ngo rufungure imandwa yabo IVU.
Gusa izo ni inzozi badateze gukabya!
Soma kandi : Niba mwene IVU, Remy Amahirwa, azi ubwenge naruke uburozi ari guhabwan’interahamwe za FDU-Inkingi
Inyangabirama zihora zikwiza ibinyoma by’uko ubutabera bw’u Rwanda budakora kinyamwuga zikwiye kumenya ko ibinyoma byazo bidateze gutsinda ukuri, kuko n’iyo ukuri kwatinda kugaragara, birangira gutsinze ikinyoma.
Ndayambaje Marc