25-05-2026

Abantu hirya no hino ku Isi baguye mu kantu ubwo Televiziyo y’u Burundi (RTNB) yihandagazaga igatangaza inkuru y’umukino w’umupira w’amaguru uherutse guhuza abahutu n’abatutsi muri icyo gihugu.

Ni umukino wabaye kuwa 5 Gashyantare 2026, ubera ahitwa Nyabugete ho muri Bujumbura aho by’umwihariko mu bawukurikiranye harimo abahagarariye inzego bwite za Leta – ibintu bishimangira ko Perezida Ndayishimiye na CNDD FDD bashyigikiye aya macakubiri.

Abenshi bakomeje kwibaza mu byukuri impamvu iyi Leta ya CNDD-FDD na Ndayishimiye uyikuriye banze kuvuga ko uwo mukino wahuje Abarundi ahubwo bakawitirira amoko.

Ikibazo cyamoko mu Burundi cyamaze gufata indi ntera aho usanga abambari ba CNDD-FDD birirwa bigamba haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no muri za karitsiye iwabo ko batazemera ko umututsi azongera gutegeka ukundi igihugu cyabo.

Izi mvugo zihembera urwango kandi zishyigikiwe byeruye nabategetsi bakuru mu Burundi aho badaterwa ipfunwe no kwicara no mu Nteko bagahamagara abayigize bashingiye ku moko yabo.

Iyo ni virusi ubu yugarije ninzego zumutekano, mu mashuri nahandi hatandukanye muri icyo gihugu.

Ikibabaje kurushaho ni uburyo aba ba DD bamaze kwerura ko ubu burozi bwabo bagomba kubukwirakwiza akarere kose.

Ntibikiri ibanga kandi ko Ndayishimiye nagatsiko ke bamaze kwerura umubano wakadasohoka ninterahamwe zo muri FDLR zasize zihekuye u Rwanda mu 1994 muri Jenoside yAbatutsi ndetse bakaba birirwa bigamba ko gahunda yabo ari ukuzaza gusubukura umugambi wabo mubisha bateshejwe nInkotanyi.


Soma kandi: Ndayishimiye yitabaje FDLR ngo imufashe kuguma ku butegetsi


Iyi turufu yamoko kandi ni nayo yashingiweho Tshisekedi aha Perezida Ndayishimiye ikiraka cyo kurimbura Abanye-Congo bo mu bwoko bwAbatutsi.

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading