Abogeje mu bwonko Kizito Mihigo bikamuviramo kwiyahura ntibarashirwa!
Abambari b’udutsiko tw’ibigarasha n’interahamwe zatorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi bakomeje kugaragaza ubugome bw’indengakamere bwabokamye binyuze mu gushakira amaramuko ku rupfu rwa Kizito Mihigo umaze imyaka itandatu apfuye yiyahuye.
Ni mu gihe nyamara umuryango wa nyakwigendera utahwemye gusaba izi nyangabirama “kumureka akaruhukira mu mahoro”; ibintu ariko aba banzi b’u Rwanda badakozwa kubera ubuhezanguni no kubura ubumuntu bisanzwe bibaranga.
Gahunde Chaste na Mulindahabi Jean Claude – abajenosideri kabombo batorotse ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo gukatirwa igifungo n’Inkiko Gacaca, n’ibigarasha byo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, bari mu basizoye mu gukoresha urupfu rwa Kizito bashaka amaronko ku mbuga nkoranyambaga.
Izi nyangabirama zirirwa zibuyera hirya no hino ku Isi zirihandagaza zikavuga ko Kizito “yishwe na Leta y’u Rwanda” zikirengagiza ko Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical – Legal Autopsy Report) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory (iyo raporo ikaba yeretswe umuryango wa Kizito) igaragaza ko yiyahuye.
Inyangabirama z’Interahamwe ndetse n’Ibigarasha ntaho ziteze guhungira umuvumo wo kwirirwa zivuga amangambure ku rupfu wa Kizito wiyahuye, icya mbere nuko ajya gufungwa bikarangira yiyahuye akagwa muri gereza ni bo bari bamushutse bamushora mu byaha.
Mu bugome ndengakamere bwasaritse aba banzi b’amahoro bumva ibyo bidahagije none bakomeje kumuvugiraho ngo bakunde bacuruze urupfu rwe, ndetse no mu gihe yari akiriho nta mpuhwe bigeze bamugirira.
Amahano nk’aya yo gukwirakwiza ibinyoma ku rupfu rwa Kizito, ni ibintu bikwiye kwamaganirwa kure na buri wese kuko biri mu murongo w’icengezamatwara ryo guhora bacura ibinyoma ngo bakunde basige icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda, in’ibigarasha bakwiye kumenya ko ikinyoma kidateze gutsinda ukuri.
Ndayambaje Marc