25-05-2026

Inama ya AU yatumye Abanyarwanda bongera kwibonera ubujiji bw’interahamwe n’ibigarasha!

0

‎Interahamwe n’ibigarasha bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bavuga amanjwe yuzuye ukudatekereza bajora ukuba u Rwanda rwarahagarariwe na Minisitiri w’Intebe mu nama iherutse guhuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).


Izi mburamukoro zagiye ku mizindaro ya YouTube zisanzwe zinyuzaho uburozi bwazo bugamije gusiga icyasha Perezida Kagame maze zibeshya abazikurikira buhumyi ko “Perezida Kagame atakitabira inama za Afurika kubera ko atinya Tshisekedi no ku bw’ipfunwe ry’ibyo akora muri Congo”.


Ibyo n’ibinyoma n’amatiku adafututse izi nterahamwe barimo kandi bahoramo dore ko birengagiza ko u Rwanda rwari ruhagaragariwe na Minisitiri w’intebe Dr. Justin Nsengiyumva akaba n’Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda, kandi a Rwanda sirwo rwonyine dore ko hari n’ibindi bihugu byinshi byari bihagarariwe n’abatari abaperezida.


Gusa ayo manjwe ntakwiye kugira uwo arangaza bitewe nuko izi ndindagire zitunzwe no gusebya u Rwanda, yaba n’abandi bose bazishyigikira barwajwe umutwe udakira n’iterambere ry’u Rwanda rya buri munsi.


Izo nterahamwe n’ibigarasha bari ku ruhembe mu gushyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR warahiye ko uzatera u Rwanda ugakuraho ubuyobozi bwarwo; ibintu byabananiye kugera aho ubu basimbukira ku kabonetse kose k’u Rwanda ngo bakunde bashimishe.


Interahamwe n’ibigarasha bakwiye kumenya ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo guhagararirwa n’utari Perezida Kagame mu nama zitandukanye, rero kubigira ibintu bitabaho cyangwa bidakwiye hagamijwe gusebya Umukuru w’Igihugu ntibimubuza gukomeza kuba umuyobozi mwiza ubereye Abanyarwanda.


Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading