25-05-2026

Uwabaye Visi Perezida w’u Burundi asanga nta cyo Ndayishimiye azamarira AU!

0

Sindimwo Gaston wabaye Visi Perezida wu Burundi hagati ya 2015 na 2020 yatangaje ko abona nta kintu gifatika umunyagitugu Ndayishimiye aherutse gutangira kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) azageza kuri uyu mugabane.

Sindimwo waganiraga na kimwe mu bitangazamakuru bibarizwa mu kwaha kwa CNDD FDD yagaragaje kandi kuyobora AU bidakwiye kubera Ndayishimiye iturufu ituma yishongora kuri bagenzi be bamubanjirije ku butegetsi bwAbarundi.

Sindimwo yagize ati:Twebwe ntitwabonye amahirwe yo guhabwa uwo mwanya ariko ntacyo twahombye kuko twaravuzwe mu zindi nzira. No mu ishuri, umunyeshuri uzi ubwenge cyane aravugwa, uwo hagati ntabwo avugwa ariko nubaye uwa nyuma aravugwa


Soma kandi: Kwitwa umuyobozi wa AU byatumye Sendagara Gen Neva yiyimika nkimana yAbarundi!


Ushingiye kuri ibi byatangajwe na Sindimwo, u Burundi bumaze kuba iciro ryimigani hirya no hino ku Isi kubera imyitwarire yurukozasoni, ubuswa nubugome byimakajwe nubutegetsi bwumunyagitugu Ndayishimiye nagatsiko ke bafatanya, aho bigaragara byukuri ko uyu ari wa munyeshuri wabaye uwa nyuma yavugaga.

Kimwe nabandi barundi, Sindimwo asanga gutorerwa ubuyobozi bwa AU ntacyo bizafasha akarere kAfurika yUburasirazuba.

Ndayishimiye amenyereweho gukoresha umwanya wose ahawe mu nyungu ze bwite atitaye ku maraso yinzirakarengane yahamenekera, atitaye ku bihumbi byimpunzi bishwiragizwa, atitaye ku bana bateshwa amashuri nandi mabi yose.

Ndayishimiye ubwo yari ku buyobozi bwa EAC, ku akagambane hagati ye na Tshisekedi wa Congo bakoze ibishoboka byose maze birukana ingabo zuyu muryango zari zaroherejwe gufasha kugarura amahoro hagati yAbanye-Congo bazihora kuba zaranze kuba ibikoresho bya Tshisekedi.

Icyo gihe abantu baguye mu kantu bibaza impamvu birukanye izi ngabo nyamara iza Ndayishimiye zigasigarana niza Congo, FDLR, Wazalendo nabacanshuro nkaho Ndayishimiye we atabarizwa muri EAC.

Magingo aya, Abanye-Congo bAbatutsi batuye Kivu yEpfo mu Minembwe ni bamwe mu bakomeje kwibasirwa naka kagambane ka Ndayishimiye na Tshisekedi nyuma yaho AFC/M23 ibameneshereje muri Kivu ya Ruguru.

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading