04-04-2026

Perezida w’agakingirizo wa FDU-Inkingi yeruye imikoranire na FDLR

0

Rwalinda Pierre Celestin – “Perezida” w’agakingiro w’intagondwa za FDU-Inkingi [agatsiko kayoborwa na Ingabire Victoire ubu uri muri gereza], yongeye gushimangira ko intego nyamukuru y’aka gatsiko ari ugukingira ikibaba umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ni nyuma y’uko uyu musaza usaziye mu matiku yifashe akajya ku muzindaro rutwitsi w’aka gatsiko akavuga ko imwe mu migabo n’imigambi FDU-Inkingi harimo harimo “kuvugira impunzi ibibazo byazo”.

Mu busanzwe iyo abagize aka gatsiko ka FDU-Inkingi bavuze “ikibazo cy’impunzi” nta kindi baba bagamije atari ugutabariza no kuvugira umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda mu 1994.

Uwo mutwe wa FDLR kandi unagizwe n’abakomoka ku nterahamwe bari muri aka gatsiko ka FDU-Inkingi aho kandi bafitemo imiryango ndetse nabo bahunze ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bakoze birimo n’ibya Jenoside rero kuba aka gatsiko kabavugira ntibikwiye kugira uwo bitangaza.

U Rwanda rwakuyeho sitati y’ubuhunzi tariki ya31 Ukuboza 2017, bitewe n’uko impunzi zose z’Abanyarwanda zari mu bihugu bitandukanye zatashye ku bushake.

Abataratashye ni abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bagumye mu mashyamba ya Congo banakomeje gufashwa na Leta y’icyo gihugu kugira ngo bazagaruke mu Rwanda barangize umugambi wabo mubisha wo kurimbura Abatutsi.

Izi mburamukoro kandi ziba zivuga impunzi ariko ntizijya zigaragaza aho izo mpunzi ziba cyangwa se umubare wazo, ibintu bishimangira ko ahubwo baba bari kuvuga abajenosideri bakabikora banagamije kuyobya uburari.

Aba banzi b’u Rwanda bakwiye kumenya ko uko bashaka gukingira ikibaba uyu mutwe wa FDLR kose bitazigera bikuraho ko ari interahamwe zahekuye u Rwanda mu 1994 kandi ko mu gihe gikwiye zizajya zisanga imbere y’ubutabera.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *