09-06-2026

Nta we uhemukira u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro – Umuburo kuri nzererezi “Bad Rama” yigize Syoli!

0

Mupende Ramadhan uzwi mu myidagaduro nka Bad Rama akomeje kurenga umurongo utukura mu kubiba inzangano mu Banyarwanda, kubagumura no kubangisha ubuyobozi bitoreye – ibintu bidateze kumugwa amahoro.


Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 22 Gashyantare 2026, uyu mugabo yifashe mu isoni nke akajya ku mbuga nkoranyambaga agasohora amashusho y’amasaha arenga abiri aho aba yibasira inzego zose z’u Rwanda kuva ku butabera kugeza ku nzego z’umutekano, Umukuru w’Igihugu ndetse n’umuryango we.


Magingo aya Bad Rama ni inzererezi muri Leta zunze Ubumwe, igihugu yagezemo akurikiye umuzungukazi yinjiye ariko uyu muzungukazi akaza kumwanga nyuma y’uko asanze yarinjiwe n’ibandi rifite umutwe urimo ubusa.


Abasanzwe bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bemeza ko bari babizi neza ko icyaburaga ari isaha n’umunsi ngo akore ibintu nk’ibi, kuko imyitwarire ye mibi idahwitse yari imaze iminsi ica amarenga hirya no hino ubwo yaratangiye kwigira umusesenguzi muri politike ataziho ikintu na kimwe.


Gusa bamwe mu nshuti ze za hafi batangaje ko uyu mugabo amaze igihe afite ibibazo byinshi bitamworoheye by’amikoro bityo kuba yaba igikoresho cy’abarwanya Leta y’u Rwanda bidakwiye kugira uwo bitungura kuko asanzwe ari n’umuntu wakora igishoboka cyose yaba kibi cyangwa cyiza ngo abone amafranga.


Bad Rama wakuriye mu buzima bubi yaje guhura n’umukecuru mu byukuri umubyaye w’umunyamerikakazi maze si ukumurya amafranga karahava aho yanakuye amafranga yo gushinga inzu ifasha abahanzi nyarwanda yamenyekanye nka “The Mane”.


Kubera ubusambo no kutaba inyangamugayo kimwe no gukorakora Bad Rama yanzwe n’uwo mukecuru anisubirira muri Amerika nuko uyu mugabo atangira kongera kwirwanaho gusa kubera ubujiji byarangiye imishinga myinshi yari afite mu Rwanda yose ihomba burundu harimo na The Mane.


Bad Rama yakomeje gushakisha uwo mukecuru aramubura dore ko atari akitaba telephone ye. Yaje kujya muri Amerika afite icyizere ko bazongera bagahura akamusaba imbabazi ariko biranga.


Nyuma y’ibyo bibazo byose uyu mugabo w’indashima yaje kumenya amakuru ko wa mukecuru bakundanaga yitabye Imana maze afata icyemezo cyo gusubira mu Rwanda, agurisha imitungo yose uyu Munyamerikakazi yari yarahaguze, ariko imwe n’imwe ayimwandikaho. Mu mitungo yagurishije harimo n’ikibanza cyari hafi y’ikiyaga cya Ruhondo.


Byose yavuye hasi aragurisha anasubira muri Amerika gusa kubera gukunda iraha no kwigaragaza mu bantu nk’umuntu ukize amafranga yose yaramushiranye asigara adashinga ngo abyine.


Kugeza ubu yabonye ko ntahandi yateka imitwe cyangwa ngo abone amafranga atakoze ahitamo kwisunga inyangabiramo bivugwa ko zishyura agatubutse ku muntu wese waharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.


Bad Rama akimara kwerura uruhande rubisha yagiyeho ntabwo yigeze agaragaza kwicuza habe na gato ahubwo arushaho kwiyita “uharanira ukwishyira ku burenganzira bwa muntu”, ibintu bishimangira ko yemeye kugwa ku maco y’inda.


Bad Rama akwiye kumenya ko ntawahemukira igihugu cye ngo bimugwe amahoro kandi nta na mafranga yagura igihugu cyangwa agaciro ke yiyambuye.


Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading