19-04-2026

Yanyirukanye mu rugo anziza ko ndi Umututsi – Ubuhamya bw’uwari umugore w’Umujenosideri Muhayimana uri mu rukiko mu Bufaransa

0

Mu mpera z’icyumweru gishize mu rugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa humviswe uwahoze ari umugore w’umujenosideri Muhayimana Claude, wahamije ko iyi nkoramaraso koko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Uyu mugore yavuze ko yatandukanye na Muhawenimana kubera ko uyu mujenosideri yamuhozaga ku nkeke amuziza ko ari Umututsi kugeza aho amweruriye ko atagishaka ko babana.


Imbere y’inteko y’abacamanza, yagize ati: “Muhayimana Claude ni umubeshyi cyane; abeshya ko ngo nta byaha bya Jenoside yigeze akora, ko ngo ari njye ndetse na Guverinoma y’u Rwanda tumukurikiranye, ariko ibyo ni amatakirangoyi kuko we ubwe azi ukuri kw’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”


Yakomeje agira ati: “Ni umuntu wanga Abatutsi n’umutima we wose. Yatwaraga Interahamwe zabaga zigiye kwica Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kibuye, namwiboneye atwaye Toyota Hilux yajyagamo abantu bagera kuri 20.”


Soma kandi: U Bufaransa: Hakomeje kugaragazwa ibimenyetso bishinja umujenosideri Muhayimana Claude


Uru rubanza rw’umujenosideri Muhayimana Claude rukwiye gutanga ubutumwa no ku bandi bajenosideri bacyidegembya hirya no hino ku Isi, by’umwihariko mu Bufaransa ko mu gihe gikwiye nabo bazisanga imbere y’ubutabera.


Tariki ya 28 Gashyantare 2026 ni bwo uru rubanza ruzapfundikirwa.


Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *