Interahamwe n’ibigarasha mwihaye ijambo kuri Col Willy Ngoma, ariko amaraso yanyu imbwa zizayanywera ubusa!
Nyuma y’uko uwari umuvugizi w’abarwanyi b’Abanye-Congo ba AFC/M23 Lt Colonel Willy Ngoma yishwe n’igitero cy’indege itagira umupilote cyabaye bigizwemo uruhare n’ingabo za Congo (FARDC) muri Rubaya, abanzi b’u Rwanda basizoye aho bari kuvanga amasaka n’amasakaramentu.
Ni igitero cyabaye mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, gusa kuva icyo gihe Interahamwe n’ibigarasha bihishe hirya no hino ku Isi bigabye ku mbuga nkoranya mbaga mu kwishimira urwo rupfu aho hari n’abari kuvuga ko “rukwiye kubera isomo u Rwanda”.
Ni ibinyoma n’amatiku kandi izi mburamukoro zihuje n’abavuzanduru ba Leta ya Kinshasa dore ko aho u Rwanda ruvugwa nabi hose cyangwa se rubeshyerwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga batahabura.
Ibyo babikora ku mpamvu z’uko benshi muri bo ishyari ry’iterambere ry’u Rwanda rigiye kubica, abandi nabo bakaba batunzwe no guharabika u Rwanda ngo babone icyo bashyira mu nda zabo zituzura.
Nta kintu urupfu rwa Lt Col Ngoma rurebaho ubuyobozi bw’u Rwanda ku buryo rubifatamo isomo bitewe nuko intambara iri kubera mu burasirazuba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari nayo nyakwigendera yaguyemo ari intambara y’icyo gihugu dore ko n’abarwana ari Abanye-Congo.
Lt Col Willy Ngoma yishwe na Tshisekedi aharanira uburenganzira bwe n’abandi Banye-Congo b’abatutsi ubutegetsi bwa Tshisekedi bubafata nk’aho atari abenegihugu aho kubafata nk’abaturage bafite uburenganzira bwo kumvwa no kwitabwaho mu gihugu cyabo ahubwo bakicwa ku mugaragaro umunsi ku munsi.
Ni mu gihe abandi bagira uruhare muri ubwo bwicanyi ari Abajenosideri bo mu mutwe wa FDLR ibi bigarasha n’interahamwe birirwa bashyigikira, mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR wubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse umugambi wawo ukaba ari uwo gukomeza kudurumbanya amahoro mu karere by’umwihariko bakibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Amagambo yose izi nyangabirama zavuga ntabwo yakuraho ko Lt Col Willy yitabye Imana azize kandi ashyigikiye ukuri, ibindi ni amateshwa.
Mukobwajana Linda