Interahamwe Rwalinda Pierre Celestin niyirire na FDLR ye, afashe hasi u Rwanda!
Rwalinda Pierre Celestin, Perezida w’interahamwe zahoze muri MDR na CDR ubu zibarizwa muri gatsiko ka FDU-Inkingi yumvikanye mu buhanuzi budafite epfo na ruguru, ari nako aca igikuba ku ngabo z’u Rwanda, ibintu byatumye hari abamwita umurwayi wo mu mutwe.
Byari mu kiganiro iyi nterahamwe kabombo yahaye umuzindaro rutwitsi wa YouTube wa FDU-Inkingi aho yari yigize umusesenguzi ku bihano Amerika iherutse gufatira bamwe bayobozi mu ngabo z’u Rwanda (RDF)
Uyu muhezanguni mu buhanuzi buterekeranye yavuze ko “hagiye kuvuka ibibazo bikomeye by’ubukungu ndetse n’akaduruvayo mu gihugu”, nyamara uretse mu mitwe y’aba bahezanguni bahora iteka bifuriza inabi u Rwanda, nta handi wasanga iyi mitekerereze irwaye bwacyi, kuko bizwi ko nta cyiza bifuriza u Rwanda ndetse imigambi mibisha yabo ikaba ihora ifata ubusa.
Umuhezanguni Rwalinda we ubwe akwiye kubanza akiririra kuko azi neza ko imigambi mibisha we na bagenzi be bahora bacura ngo bagirire nabi u Rwanda ihora ibapfubana, ikindi nuko yeretse abantu mbarwa bari bamukurikiye ko mu by’ukuri yihaye gusesengura ibijyanye n’ibihano kandi atazi iyo biva n’iyo bijya.
Ibyo bishimangira ko imitekerereze ya Rwalinda icuramye kuko yuzuye urwango gusa, kubw’ibyo ahubwo yari akwiye kwiririra ubwe, akaririra umutwe w’iterabwoba wa FDLR bafatanya mu gucura imigambi yo kugirira nabi u Rwanda, kuko umugambi wo kuwutsinsura uracyakomeje nk’uko bikubiye mu masezerano y’amahoro.
Soma kandi : Amerika yakinze Tshisekedi ibikarito mu maso, injiji z’interahamwe n’ibigarasha zibyina intsinzi!
Urusaku rw’Interahamwe zihora zifuriza inabi u Rwanda, ubu zikaba ziri guhoza mu kanwa ibihano Amerika yatangaje kugira ngo ishimishe Tshisekedi ubundi ibone kumukuraho amabuye y’agaciro, nta munyarwanda n’umwe rukwiye kurangaza kuko u Rwanda nta kizarukoma imbere.
Ndayambaje Marc