Amerika yakinze Tshisekedi ibikarito mu maso, injiji z’interahamwe n’ibigarasha zibyina intsinzi!
Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe, ibigarasha n’abandi bagome bihishe hirya no hino ku Isi baraye mu nkweto bishimira kuba Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibihano bibogamye ku ngabo z’u Rwanda, gusa ibyo barimo ni amafuti bitewe n’imiterere y’ibyo bihano.
Itangazo ry’ibihano Amerika yafatiye RDF ryashyizwe hanze ku wa 2 Werurwe 2026 rishinja u Rwanda ubufatanye n’umutwe wa M23, ibintu rwamaganye kuva kera.
Ni ibihano bibogamye kuko bireba gusa uruhande rumwe mu buryo budafite ishingiro, bihabanye n’ukuri ndetse binyuranye n’ibibera mu ntambara yo Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikindi gishimangira ko biriya bihano bibogamye bibogamye ni uko Congo yemereye i Washington ko igomba guhagarika imikoranire no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kugeza ubu hakaba nta cyakozwe kiganisha ku kuwurandura.
Gusa ku rundi ruhande, abasesenguzi basanzwe bazi imiterere ya biriya bihano, bo bari guha urw’amenyo abari kubyishimira kuko uretse kuba biri mu mpapuro, ngo nta ngaruka zikomeye bishobora kugira ku gisirikare cy’u Rwanda, kuko si byo bya mbere Amerika ivuze ko ifatiye abari muri RDF.
Ni ibihano byo guhuma amaso gashozantambara Tshisekedi.
Kuva u Rwanda rwabohorwa mu maboko y’abajenosideri mu 1994, rwubatswe n’imbaraga z’Abanyarwanda barukunda, kubw’ibyo rero izo mbaraga ntizishobora na gato gukomwa mu nkokora n’ibihano biterekeranye by’amahanga.
Ndayambaje Marc