Perezida Ndayishimiye Évariste yateje akajagari mu rwego rw’ubuzima, ayobora abaturage muri ba rumashana!
Amakuru aturuka i Bujumbura aremeza ko kubera impamvu y’ibura ry’imiti rimaze igihe, ubu abayicuruza ku buryo bwa magendu aribo barimo kugaragara hirya no hino muri uyu mujyi ndetse no mu tundi duce tw’igihugu.
Ikibabaje kurushaho ni uko zimwe muri za farumasi zikwiye kuba zifitiwe icyizere n’umuturage mu Burundi nazo zijya kugura imiti kuri aba bacuruzi bo ku mihanda maze nazo zikayicuruza ku baturage baza bazigana.
Bisanzwe bizwi neza ko iki gihugu kitorohewe n’ikibazo cy’ibura ry’amadovize akoreshwa mu kugura ibintu hanze yacyo, ariko icyo Abarundi bakomeje kwibaza ni uburyo iyi miti ibura mu nzu zemerewe kuyicuruza maze ikaboneka kuri ba rumashana bayicururiza mu mihanda kandi ku buryo bwa magendu?
Soma kandi: ‘Umuyagankuba’ ukomeje gushyira ku karubanda ubwambure bwa Sendagara ‘Gen Neva’
Abarundi baribaza aho bakura uruhushya rwo gukora ubu bucuruzi ndetse niba ubuyobozi bwabo butazi ingaruka iyi miti ishobora kugira ku buzima bw’abaturage.
Ubu bucuruzi bw’imiti ku buryo bwa magendu burasa neza n’ubukorwa mu gitoro aho Abarundi batahwemye kugaragaza ko ikibazo cy’ibura ry’igitoro riterwa na bimwe mu bikomerezwa byo muri CNDD-FDD ya Ndayishimiye; aho igitoro kibura kuri za sitasiyo nyamara ikaboneka ku bayicururiza mu nzu zabo bagamije indonke.
Nyamara Perezida Ndayishimiye wakabaye akemura iki kibazo yakomeje kwica amatwi.
U Burundi kandi bwugarijwe n’ibura ry’abaganga aho kimwe n’abandi Barundi bagenzi babo bahitamo guhunga aho bakomoka kubera ikibazo cy’imibereho mibi cyangwa ihohoterwa bya hato na hato bakorerwa n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye.
Biraro Erneste