Indindagire Mukunzi Rubens “Mr Bean” mu yindi kinamico igamije gucuruza urubyiruko rwa diyasipora
Umuhezanguni Mukunzi Rubens wamenyekanye mu itangazamakuru ry’u Rwanda nka “Mr Bean” ubu akaba yarigize impunzi muri Amerika akomeje kugumura urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga arucengezamo ingabitekerezo y’urwango n’amacakubiri.
Dore nk’ubu, uyu muhezanguni wiyita “bombori bombori” agambiriye guca igikuba mu Banyarwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Gashyantare 2026 yagaragaye acengezamatwara y’interahamwe n’ibigarasha afatanyije n’inzererezi zo mu cyitwa
“Rwanda Metics Youth Connect”, iki kikaba ari ikiryabarezi cyashinzwe n’abakomoka ku bajenosideri bagamije kujya beza ibyaha by’ababyeyi babo.
Byari mu kiganiro yari yatumiyemo abanyamuryango b’ako gatsiko barimo Ngoga Eric nawe wahisemo umurongo nk’uwa Mukunzi ndetse n’uwitwa Nkundineza Ansbert, bigaragara ko we ataramenya ibyo yishoyemo cyane ko wabonaga uburozi yahabwaga atabumiraga ngo bugere mu gifu uhereye ku buryo yitwaye mu kiganiro.
Nk’ibisanzwe nta gishya cyagaragaye muri iyi ngirwa kiganiro uretse gusubiramo amanjwe basanzwemo ko “mu Rwanda nta bwisanzure abaturage bafite” ko kandi “babaho nk’impunzi mu gihugu cyabo”.
Bumvikanye kandi bakorera ubuvugizi abambari b’umuhezanguni Ingabire Victoire ari na ko bakwiza ibihuha ko Abanyarwanda FDLR imaze igihe yarafashe bugwate ubu bagenda batahuka “bacyurwa ku ngufu”.
Uretse ko gutinyuka bakabeshya amanjwe nk’aya ntacyo byabamarira, bisanzwe bizwi neza ko izi ari imvugo zitajya ziva mu kanwa k’interahamwe by’umwihariko abambari ba FDU-Inkingi na Jambo Asbl, imvugo bubakiyeho icengezamatwara kirimbuzi ryabo.
Kuri aka kabindi k’urwango Mukunzi wamaze kunywana n’interahamwe, wumvaga we ashishikajwe cyane n’uko izi ndindagire ngenzi ze zidoma agatoki ku moko akaba aribyo bubakiraho ayo manjwe y’ikiganiro.
Urugero ni nk’aho yabazaga ashikamye ko bamubwira icyiciro cy’Abanyarwanda cyibasiwe kurusha ibindi mu Rwanda. Aha yifuzaga ko badoma agatoki ku magambo Hutu,Tutsi na Twa.
Mukunzi yakabaye amenya ko kubera ubuyobozi bwiza, urubyiruko rw’u Rwanda rutakiri ku rwego rwo kubeshwa n’izi mburamukoro zihora zigambiriye gusubiza u Rwanda mu isayo y’amoko yahekuye u Rwanda abarenga miliyoni muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’umurengwe watumye atera umugongo amahirwe yari yahawe n’igihugu cye ahubwo agahitamo kuba umupagasi w’interahamwe n’ibigarasha yibeshya ko bazamuha ibya mirenge, biragaragara ko Mukunzi Rubens ageramiwe n’ubukene akaba ashaka gucuruza izi nyigaguhuma zo muri ‘Rwanda Metics Youth Connect’.
Biraro Erneste