25-05-2026

Inzererezi “Bad Rama” akomeje gushimangira urwo yanywanye n’interahamwe, gusa azabyicuza bidatinze!

0

Ku mbuga nkoranyambaga Ikigarasha akaba n’inzererezi Mupende Ramadhan uzwi mu myidagaduro nka Bad Rama akomeje gukwirakwiza ibinyoma bigamije guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda ashimangira urwo yanywanye n’Interahamwe.


Ni nyuma y’ikiganiro iyi nzererezi yagiranye n’umuhezanguni Gatanazi nawe usigaye yariyemeje kuba nyiramubande w’interahamwe n’ibigarasha, nuko bombi bavugiriza induru ku muzindaro rutwitsi uyu Gatanazi asanzwe akoresha akwiza icengezamatwara ry’abanzi b’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.


Muri icyo kiganiro kidafututse ikigarasha Bad Rama mu isoni nke no gushinyagura, yakwije ibinyoma by’uko ngo “abahanzi mu Rwanda bicwa ntihamenyekane icyabishe ntibashyingurwe mu cyubahiro ari ukubera ko baba hari ibyo bakoze bitajyanye n’ibyifuzo bya FPR-INKOTANYI n’agatsiko kayo”.


Bad Rama usigaye yariyise “uharanira ukwishyira ku burenganzira bwa muntu”, inyito ikunze gukoreshwa n’interahamwe n’ibigarasha aho bihisha muri uwo mutaka ngo baharabike u Rwanda, ikintu gishimangira ko akoreshwa n’amaco y’inda, kuba yavuga ibyo binyoma kuri FPR-Inkotanyi ntibikwiye kugira uwo bitangaza kuko nibyo Interahamwe zimuhembera.


Iyi mburamukoro kandi ‎mu bitutsi byinshi bya gishumba yatutse Perezida Kagame ari nako amwubahuka nuko amwita “umwicanyi”.


Gusa ibyo ntibikuraho urukundo Abanyarwanda bamukunda, ntibisibanganya ibigwi bye n’inkotanyi byo guhagarika Jenoside Bad Rama asigaye yarisunze zakoreraga inzirakarengane z’abatutsi mu 1994, nta n’ubwo byakuraho ko yubatse u Rwanda none ubu akaba ari umwe mu bayobozi beza b’intangarugero Afurika ifite.


Bad Rama mu bugome bwinshi yavuze ko “imibereho Abanyarwanda babayeho, agahinda, abapfakazi, impfubyi, byose birenze ibyakozwe muri jenoside n’andi mateka y’u Rwanda igihe rwabayeho”
Gufata Jenoside yakorewe Abatutsi nkamwe mu mateka mabi yabayeho ku Isi, ukayigereranya n’ikindi kintu icyo aricyo cyose yaba mu nyungu zidashinga za politike cyangwa n’ibindi ni ukuyipfobya no kuyihakana ku mugaragaro.


Ikigarasha Bad Rama ntabwo azatinda kubona ko imico mibi yishoyemo izamugiraho ingaruka.


Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading