Uwabatsinze ntaho yagiye – Umuburo ku nterahamwe zishingikirije mwene “Kinani”
Hakomeje kugaragara urusaku rw’interahamwe n’ibigarasha rugamije kugira Jean Luc Habyarimana, umwana w’umunyagituguru Habyarimana Juvénal “Kinani” wategetse u Rwanda ndetse akarugusha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igitangaza kandi mu by’ukuri nta cyo ari cyo.
Ubu ku mbuga nkoranyambaga n’imizindaro ya YouTube izi nyangabirama zasizoye mu manjwe menshi zivuga ko uyu mwene Kinani “ateye ubwoba bwinshi Leta y’u Rwanda by’umwihariko Perezida Kagame”.
Nta muntu ufitiye ubwoba uyu muhungu wa Habyarimana udahwema guhora atagatifuza se, ahakirizwa kuri Tshisekedi nk’uko izi mburamukoro ziri kubikwirakwiza zigamije kumugira igitangaza cyangwa umuntu ukomeye kandi mu byukuri ntacyo ari cyo.
Uyu muhungu wa Kinani amaze igihe kinini akorera ingendo nyinshi i Kinshasa aho akorana ahura n’abayobozi bakuru ba FDLR binazwi ko kugeza ubu ari mu bayikuriye, ndetse anahura n’ab’igisirikare cya Tshisekedi.
Ibyo byose bikorwa hagamijwe umugambi mubisha FDLR ihuriyeho na Tshisekedi wo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda no gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa barishuka cyane kuko FPR-Inkotanyi yahagaritse Jenoside mu myaka 32 ishize nta ho yagiye.
Uyu mwene Kinani uko yafatwa kose n’interahamwe n’ibigarasha ntabwo bizigera bikuraho ko Se na Nyina bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi imigambi mibisha bifuza ku Rwanda itazigera igerwaho kubera ko Abanyarwanda babazi kandi bahisemo kubaka igihugu cyabo aho kugisenya.
Mukobwajana Linda