15-06-2026

“Padiri” Nahimana, Gahunde n’abandi mwasizoye kubera ibihano bya Amerika murekere aho kwikinisha!

0

Interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi ntizikigoheka nyuma y’uko Leta zunze Ubumwe za Amerika zifatiye ibihano bamwe mu basirikare b’u Rwanda aho izi nyangabirama ziri kubyuriririraho zikwirakwiza ibihuha bishingiye ku byifuzo by’ubutindi n’ubugome zifitiye u Rwanda.


Imwe mu mvugo y’aba banyabyaha ruharwa barimo ingirwa-padiri Nahimana Thomas, umujenosideri Chaste Gahunde, Interahamwe Musabyimana Gaspard n’abandi baciye mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda, ni uko ngo na Perezida Kagame “akwiye gufatirwa ibihano”.


Gusa mu kuvuga ibyo, izi nyangabirama zirengagiza ko n’ubundi zimaze imyaka 32 zifuriza ibibi byose bishoboka Umukuru w’Igihugu nk’uburyo bwo kumwihimuraho kubera ko yazitsinze ruhenu ubwo yayoboraga urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorwe Abatutsi.


Ku rundi ruhande, ibihano Amerika yafatiye bamwe mu ngabo z’u Rwanda abasesenguzi bahuriza ku kwemeza ko ntacyo bivuze, ndetse icyongeye kuri ibyo bikaba bidashobora na rimwe gutuma igisirikare cy’u Rwanda kidohoka ku buryo haboneka icyuho abashaka guhungabanya u Rwanda bameneramo.


Mu mugoroba wo ku wa gatanu ku itariki ya 6 werurwe 2026, mu musangiro Perezida Kagame yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, yakuriye inzira ku murima abishuka ko u Rwanda ruzadohoka ku ngamba zarwo z’ubwirinzi.


Umukuru w’igihugu yeruye ko igihe cyose umutwe w’iterabwoba wa FDLR utaratsinsurwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingamba z’ubwirinzi zizagumaho. Ati: “Twiyemeje kutazigera dusubira muri uwo mwijima, kandi ntituzigera twisubiraho kuri iyo mihigo.”


Soma kandi: Amerika yakinze Tshisekedi ibikarito mu maso, injiji z’interahamwe n’ibigarasha zibyina intsinzi!


Interehamwe zishuka ko ibihano bya Amerika byaba icyuho zameneramo zigahungabanya umutekano w’u Rwanda zisubize amerwe mu isaho, ahubwo zirye ziri menge kuko umutekano w’u Rwanda urindiwe ku butaka, mu mazi, mu kirere n’ahandi hose badatekereza.


Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading