LONI yahishuye ibindi byaha ndengakamere by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Congo (BCNUDH) ryagagaragaje ko interahamwe zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR hirya yo kwica ubu zashyize imbaraga mu gufata ku ngufu abagore n’abakobwa nk’intwaro y’intambara muri Congo.
Ibi BCNUDH yabigaragaje muri raporo yasohoye kuri uyu 09 Werurwe 2026 aho yeruye ko FDLR ikora biriye byaha ifatanye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Iyi raporo igaragaza ko kuva mu 2025 FDLR na FARDC bafashe ku ngufu abagore 854 n’abakobwa 672, muri bo hafi 80% bakaba ari abo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Soma kandi: Tshisekedi ntateze gutsinsura FDLR banywanye – Ibimenyetso
Kimwe mu bitatunguye abantu muri iyi raporo, nuko iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryagaragaje ko hari abagore n’abakobwa bafashwe bugwate igihe kirekire, bakajya bafatwa ku ngufu kenshi na FDLR bamwe muri bo bagatwita.
Ndayambaje Marc