Urugendo rwa Nubuhoro Eugenie wiyemeje kuruka amashereka y’urwango rwibasira Abatutsi ababyeyi be bamwonkeje
Nubuhoro Eugenie, Umunyarwandakazi umaze imyaka 20 mu Bubiligi atangaza ko yakuze ababyeyi be bamwigisha kwanga u Rwanda n’Abatutsi bitewe n’uruhare Se umubyara yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agahamya ko yiyemeje kwitandukanya n’ibitekerezo by’uburozi by’umuryango we.
Ibi bikubiye mu buhamya buteye urumeza Nubuhoro aherutse gutangira i Paris mu Bufaransa, ubwo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yahuraga n’abiganjemo urubyiruko bavukiye cyangwa bakuriye i Burayi.
Nubuhoro wavutse mu 1979 yagaragaje ko uko yabyawe n’umubyeyi wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa akabihishwa ahubwo akajya ashyirwamo imyumvire mibi ishingiye ku kugoreka amateka no kubeshywa n’ababyeyi be, ibintu ashimangira ko byamushenguye umutima.
Ati: “Nakuriye mu buhungiro, nigishwa kwanga igihugu cyanjye no kwanga Abatutsi. Ababyeyi banyinjijemo ko Abatutsi ari abicanyi b’abagome ko bityo ntashobora gutaha mu gihugu kuko bahita banyica.”
Akomeza avuga ko uko yakuraha yahoraga yibaza ku byo abwirwa ku mateka ya Jenoside ariko akabona hari ukuri ahishwa n’uko ahitamo gushaka amakuru agizwe n’ukuri bityo asobanukirwa ko se yishe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gushimangira ukuri ku byaha bya Se no gushaka andi makuru, Nubuhoro yifashishije Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, agira amahirwe yo kuvugana na Minisitiri Bizimana nuko amwizeza aje mu Rwanda nta kibazo kijyanye n’umutekano yahagirira ndetse ko anabishaka yazana n’umwana we.
Ati: “Minisiteri ya Minubumwe yarampumurije kandi banyemerera ko ninza mu Rwanda ntacyo nzaba kuko banyijeje umutekano. Naremeye njya mu Rwanda muri Kanama 2025, nyuma y’imyaka 31 nduvuyemo.”
Yakomeje ati: “Ngezeyo nta kibazo na kimwe nahuye na cyo ahubwo natangajwe cyane no kumenya neza ko data yishe Abatutsi, ko yanakatiwe burundu na Gacaca, nyuma bene wacu nasanze ku isambu na bo banyemerera ko ibyo data aregwa ari impamo.”
Ibyo binyomoza Interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi birirwa bakwiza ibihuha ko ugeze mu Rwanda wese yicwa, waba ukomoka mu bakurikiranyweho ibyaha ukaryozwa ibyaha by’ab’wanyu.
Nubuhoro yakomeje asobanura agahinda yagize nuko yababaye cyane akimara kumenya ko Se koko yishe Abatutsi bituma asobanukirwa impamvu yabuzwaga n’ababyeyi kujya mu Rwanda no kutamubwira ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Byarambabaje cyane, mpita numva impamvu ababyeyi batubuza gutaha. Amahirwe ni uko nasanze mu Rwanda icyaha ari gatozi. Ngarutse mu Bubiligi mbajije mama niba ibyo namenye na we yari abizi, na we arambwira ngo bakubwije ukuri ariko si njye wari kukubwira ko So yamaze abantu.”
Nubuhoro yongeye gushimangira mu kiniga cyinshi ko nubwo ababyeyi be bakoze amabi kandi abafitiye urukundo rwinshi adakwiye kwifatanya na bo muri byo ahubwo ko yahisemo gufatanya n’abubaka igihugu.
Yagize ati: “Nahisemo gufatanya n’abubaka mpamagarira n’abandi bafite ikibazo nk’icyanjye ngo baze dufatanye kubaka ejo heza twitandukanya n’ikibi. Nanasaba ababyeyi ngo babwize abana ukuri yewe n’ubwo kwaba gusharira kuko ukuri kurubaka na ho ikinyoma kirasenya”.
Nubuhoro yavukiye i Nyanza mu majyepfo. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 14, Se yari Burugumesitiri k’ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana no muri Jenoside yishe Abatutsi, nyina akaba yari umwarimukazi.
Se umubyara yafashe umugore n’abana maze mu mwaka wa 2002 atorokera Inkiko Gacaca mu Bubiligi, kumenya ukuri kose ku ruhare rwa se muri Jenoside byaviriyemo Nubohoro gutandukana n’umuryango we dore ko by’umwihariko se agitsimbaraye ku ngengabitekerezo y’amacakubiri akaba atanicuza ibyaha yakoze.
Mukobwajana Linda