28-05-2026

Imvugo rutwitsi za Ambasaderi Ntahiraja zihamya ko Sebuja Gen Neva agitsimbaraye ku kwimika amacakubiri mu karere

0

Abanyarwanda n’Abarundi bafite umutima baguye mu kantu nyuma yo kumva Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Ntahiraja Thérence, ateguza Abanyarwanda intambara ari nako ashyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR.


Ibi byabereye mu kiganiro Ntahiraja yahaye umwe mu mizindaro ya YouTube kuri uyu wa 24 Gicurasi 2026.


Amagambo ya Ntahiraja ntaho ataniye n’ayakoreshwaga n’abakoloni, aho bifashishije amoko mu gucamo ibice abatuye akarere k’ibiyaga bigari, bagamije gusenya ubumwe bw’ibihugu by’aka karere.


Umwe muri bo bakoloni ni Umubiligi Albert Maus wagize uruhare rukomeye mu kuvangira ubuyobozi bwifuzaga impinduramatwara mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari.


Soma kandi: Impuruza ku macakubiri akomoje kubibwa n’abambari ba Ndayishimiye na Tshisekedi


Mu myaka ya 1950 kuzamura ubwo u Rwanda n’u Burundi byari mu nkundura yo gushaka ubwigenge, Maus yagize uruhare rukomeye mu iremwa ry’amashyaka nka APROSOMA (mu Rwanda) na Parti du Peuple ‘PP’ (mu Burundi) yose agamije kuvangira ubutegetsi bwa cyami mu nyungu z’u Bubiligi.


Kugira ngo agere ku ntego ye, Maus yategetse ko indangamuntu zishyirwamo amoko byose agamije kuzuza umugambi wabo wo mu 1920, aho amoko Hutu na Tutsi yari yaramaze kwemezwa mu itegeko.


Mu gukora ibi byose, Maus nta kindi yari agamije kitari kugumura igice kimwe cy’abaturage abereka ko bakandamijwe na bagenzi babo, aribwo mu Rwanda hatangizwaga ‘Hutu Power’.


Haba mu Rwanda ndetse no mu Burundi, ingaruka Hutu Power nk’umushinga w’Ababiligi waje uherekejwe n’umusaruro mubi aho mu 1959 Abatutsi benshi bishwe ndetse no mu Burundi Rwagasore Louis waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu hamwe na Ngendandumwe Pierre, baje kwicwa bazira kurwanya iyi politiki y’ivangura.


Mu Burundi, umusaruro wa Hutu Pawer watangiye kugaragara mu 1993, nyuma gato y’urupfu rwa Perezida Ndadaye Melchior ubwo intagondwa z’abahutu ziraraga muri bagenzi babo b’Abatutsi maze zikabica.


Abo bicanyi bahise bahungira mu bihugu by’akarere birimo n’u Rwanda aho abenshi muri abo baje no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Ni ubwicanyi bakoraga ku bufatanye n’interahamwe n’abahoze ari ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR) aho aba bose baje guhungira muri Congo nyuma yo gutsindwa n’ingabo za FPR.


Aho mu mashyamba, niho bakomeje gucurira umugambi ngo barebe ko bakongera kwisubiza ubutegetsi haba mu Rwanda ndetse no mu Burundi.


Magingo aya, bamwe muri abo bajenosideri banambye ku ngengabitekerezo yabo barabarizwa mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rya CNDD-FDD ndetse umugambi wabo nk’uko bigaragara mu mvugo y’ambasaderi Ntahiraja ni ugukora igishoboka cyose maze FDLR izwi nk’ihuriro ry’aba bicanyi ikongera igafata ubutegetsi mu Rwanda.


Iyi mvugo ya Ntahiraja ntikwiye gufatwa nko kwibeshya ahubwo ni ikimenyetso cy’isano muzi yaranze aba bambari ba Hutu Power kuva kera.


Ku butegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza, CNDD-FDD ikimara gufata ubutegetsi, bihutiye guha ubuhungiro umutwe w’iterabwoba wa FLN w’icyihebe Paul Rusesabagina, aho bamwe mu bayobozi bawo bahoze muri FDLR.


Ndayishimiye Évariste akimara gufata ubutegetsi we yagerageje guhuza FLN na FDLR agamije gukora umutwe umwe w’ingabo urwanya u Rwanda byose abikorera Jean Luc Habyarimana, umuhungu w’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” wategeteste u Rwanda akurugusha muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Ni umugambi Ndayishimiye atigeze ahisha dore ko aherutse no kuwemerera i Kinshasa muri Mutarama 2024 ubwo yahamagariraga urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubuyobozi bwarwo ndetse akanarwemerera ubufasha.


Umubano wa Ndayishimiye na FDLR ntugaragarira gusa kuba acumbikiye izi nkoramaraso, ahubwo yanazoherereje ingabo ngo bafatanye mu kwica Abanye-Congo b’Abatutsi mu burasirazuba bw’icyo gihugu.


Umuryango mpuzamahanga ukomeje kwibeshya ko FDLR itagiteje ikibazo ku mutekano w’akarere nyamara ukirengagiza ko ari umutwe w’iterabwoba n’abajenosideri bashyigikiwe na ba Perezida babiri bo mu karere.


Amagambo y’iyi ntumwa ya Ndayishimiye Ntahiraja, akwiye kwereka amahanga ko hageze ngo uyu mutwe n’abawushyigikiye bose bafatirwe ibyemezo, bitari ibyo akazirengera ingaruka zizavamo.


U Rwanda rwifuza amahoro, ntibikwiye ko rwakongera guhungabana kubera iturufu y’urwango yacuzwe n’Umubiligi Albert Maus mu myaka 70 ishize.


Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading