Perezida Kagame yahaye ipeti rya AIP abarenga 400 binjiye muri Polisi y’u Rwanda
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026 mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari riri mu Karere ka Rwamaga yahaye ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) abofisiye bato 436 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda.
Ni ibirori by’amateka byahujwe kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ivutse, mu bahawe ririya peti harimo ab’igitsina gore 109 n’ab’igitsina gabo 327.
Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yasabye aba bapolisi bashya kurangwa n’indangagaciro za kinyamwuga, ndetse no kwicisha bugufi mu murimo yabo haba mu Rwanda ndetse no hanze y’imipaka y’u Rwanda aho batanga umusanzu wo kubungabunga umutekano.
Perezida Kagame yashimiye ubunyamwuga Polisi y’u Rwanda ikorana akazi kayo, haba mu gihugu, haba ndetse no hanze y’imbibi zacyo.
Yagize ati: “Iyi sabukuru ni umwanya wo kwisuzuma, mugashimangira indangagaciro ziranga umwuga wanyu. Kuba abanyamwuga, ndetse no kwicisha bugufi ntacyo byabatwara.”
Muri Kamena 2000 ni Polisi y’Igihugu yabonye izuba nyuma y’uko ubuyobozi bw’Igihugu bufashe umwanzuro wo guhuza inzego zari zirimo ‘Gendarmerie Nationale’ yakoreraga muri Minisiteri y’Ingabo, Polisi ya Komini yakoreraga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ndetse n’Abagenzacyaha (Judicial Police Inspectors) bakoreraga muri Minisiteri y’Ubutabera.
Kuva mu 2005, Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga. Kugeza ubu, yohereje abapolisi mu butumwa butandandu bw’Umuryango w’Abibumbye (UN), harimo abakora nk’ Amatsinda ya Polisi (FPUs) ndetse n’Abapolisi ku giti cyabo (IPOs).
Polisi y’u Rwanda ifite amashuri atatu ayifasha mu guhugura no guteza imbere abapolisi ari yo Ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS – Gishari), Ikigo cy’Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba cya Mayange (CTTC – Mayange) n’Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC) riri mu Karere ka Musanze.
Ubwanditsi