29-06-2026

Ubuhamya bw’abafite abana batewe inda imburagihe bahinduka ba gicibwa,  ‘Imbuto Foundation’ ibasubiza agaciro

0

Umuryango Nyarwanda uracyaha akato abana batwara inda imburagihe; ibintu bikorwa ahanini n’ababyeyi babo ndetse n’abandi babafiteho inshingano aho baheza aba bana n’abo babyaye.

Uku ni nako byagenze kuri Nyirajyambere Pelagie wo mu Karere ka Ruhango wiyemerera ko umwana we na we yatwaye inda maze uyu mubyeyi yisanaga yamuciye mu muryango, aho abihuza n’ubuzima na we yari abayemo. 


Uyu mubyeyi asobanura ko amaze gushaka yaje gupfakara, asigarana inshingano zitoroshye zo kurera abana wenyine, aharanira kubona ibyo barya n’amafaranga y’ishuri.

Gusa ngo mu gihe yari ahugijwe n’iyo mibereho, umukobwa we yaje gutwita inda itateganyijwe maze abihisha nyina. Pelagie abimenye, byamuteye agahinda kenshi bituma atoteza umwana we bikomeye, ndetse akagera n’aho ateka ibiryo uwo mwana atarya .
Nyamara, muri ngo uwo mwijima w’amakimbirane, Abajyanama b’Ubuzima bafatanyije na Imbuto Foundation barahagobotse. Basuye uyu muryango, baha Pelagie inyigisho n’amahugurwa ubumenyi n’isanamitima, biza kumwunga n’umwana we.

Uwo mwana amaze kubyara, Pelagie yakiriye umwuzukuru we n’amaboko yombi agendeye ku nama yahawe.

Mu buhamya yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026 mu ihuriro ry’Urubyiruko ryitabiriwe n’abasaga 1500 barimo urubyiruko ruturutse mu turere twose tw’igihugu, ryize ku gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu, Pelagie yashimye cyane kandi asabira umugisha ku Mana Madamu Jeannette Kagame n’Umuryango Imbuto Foundation kubera akazi gakomeye bakoze ko kugarura amahoro mu miryango.

Soma kandi: Kurinda ubuzima bwawe bw’imyororokere ni umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu – impanuro za Minisitiri Nsanzimana ku rubyiruko

Ubu buhamya bwa Pelagie buhura neza n’urugendo rwa Nyirangaruye Esperance, umubeyi wo mu Karere ka Musanze, na we wahuye n’ikibazo nk’iki ubwo umwana we yatwaraga inda yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye bigatuma ata ishuri. 
Uyu mubyeyi avuga ko ubwo umuryango we na wo ugeze mu gihirahiro n’ibibazo by’ingutu, waje gufashwa n’amatsinda ya Imbuto Foundation ahuza abana n’abakuru.


Binyuze muri ubu bukangurambaga, uwo mwana w’i Musanze yasubiye mu ishuri ararirangiza, abona impamyabumenyi (Diploma), ndetse ubu yashatse umugabo babayeho neza mu muryango utekanye.
Izi nkuru zishimangira ko kubyara imburagihe bitagombye kuba imbogamizi idasubirwaho ku nzozi n’ejo hazaza h’umwana w’umukobwa. 


Zigaragaza ko iyo umuryango n’inzego nka Imbuto Foundation zihagurukiye gukuraho imbogamizi umwana w’umukobwa ahura nazo, zikubaka ubwiyunge n’ubwuzuzanye, abana n’ababyeyi bisubiza agaciro n’ishema mu muryango.


Mayira Derrick

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading