12-09-2026

Twibukiranye iby’interahamwe kabombo Chaste Gahunde yasizoye ku mbuga nkoranyambaga!

0

Mu maso y’abakoresha imbuga nkoranyambaga hakomeje kuzamo uwitwa Chaste Gahunde atari ukubera ko avuga ibibubaka ahubwo bitewe n’uburozi bw’ingengabitekerezi ya Jenoside adasiba kuvundereza kuri izo mbuga. Ibyo bituma abamubona bibaza mu by’ukuri uwo ari we, gusa igisubizo ni uko uyu mugabo-mbwa ari umujenosideri kabombo uticuza kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni muri urwo rwego uyu Gahunde yakatiwe n’inkiko Gacaca ku byaha bya Jenoside adahari nyuma yo guca mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda maze yigira impunzi ku ngufu, aho abeshya ko yavuye mu Rwanda agiye kwicwa kandi yaragiye ihunze ubutabera.

Gahunde umaze imyaka irenga 20 abundabunda mu Bufaransa yavutse muri 1980, avukira ahitwa Mabanza mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi.

Amashuri ye abanza yayize ahitwa Mushubati, nyuma aza gukomereza mu Iseminari ya Nyundo kugeza ubwo Jenoside yakoreye Abatutsi yabaga mu mwaka 1994.

Abaturanye n’iyi nterahamwe mu cyahize ari Komini Kibuye bavuga ko Gahunde n’ubwo yari akiri muto mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yayigizemo uruhare aho by’umwihariko yari mu kiciro cy’interahamwe zagiraga uruhare mu guhiga no kwica Abatutsi.

Mu mwaka 2005, amakuru yakomeje gucicikana aturutse iwabo aho avuka avuga ko Gahunde ari interahamwe yakoze Jenoside, Inkiko Gacaca za Mushubati zimutumyeho ahita ahungira mu Bufaransa.

Iyi nterahamwe imaze igihe isebya ubuyobozi b’u Rwanda ibinyujije ku muzindaro wayo rutwitsi wa YouTube, aho itunzwe no guhimba inkuru ziterekeranye zitigeze zinabaho.

Ni inkuru zibasira ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi aho iyo umuntu azisesenguye ahita abona ko Gahunde azikora nk’umuvuno wo kwihimura kuri FPR ku kuba yarakomye mu nkokora umugambi wa Jenosideri dore Gahunde n’abo bahuje ingengabitekerezo ya Jenoside bifuzaga ko Abatutsi barimbuka burundu.

Soma kandi: Interahamwe Gahunde yishuka ko urubyiruko rw’u Rwanda rumeze nk’imiyugiri yo mu 1994!

Gahunde wahisemo inzira mbi yo kwiyima igihugu no kugisebya, we nabagenzi be biganjemo interahamwe bakwiye kumenya ko ibyo bikora byose ntakizabuza u Rwanda n’Abanyarwanda gutera imbere.

Ibyo Gahunde abamo ku mbuga nkoranyambaga ni amaburakindi n’ubwoba kuko abona ko ibyo agerageza byo gukoreka Jenoside yagizemo uruhare bitamuhira aho by’umwihaiko ahahamurwa no kubona hari abajenosideri bagenzi be barimo n’abihishe aho nawe yihishe bagezwa imbere y’ubutabera.

Icyo Gahunde akwiye kumenya ni uko ntawahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro!

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading