02-09-2026

Ikigarasha “Sgt Maj.” Robert Kabera yahindutse ikimoteri interahamwe zijugunyamo imyanda uko zishakiye!

0

Nyuma y’uko interahamwe n’abajenosideri bihishe i Burayi bashukishije amafaranga ikigarasha “Sgt Maj.” Robert Kabera akaririmba indirimbo ishimagiza interahamwe kabombo “Padiri” Nahimana Thomas, kuri ubu bongeye kumutamika noneho aririmba atera indabo umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza wamaramaje mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu Kabera yihinduye kabwera n’impunzi muri Uganda nyuma yo guca mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda bwari bumukurikiranyeho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana we w’umukobwa.  

Abasesenguzi bahuriza ku kuvuga ko mu bigaragarira buri wese interahamwe zicaye zicura amagambo aterekeranye ashimagiza Ingabire ubundi ziyaha Kabera wataye umutwe ngo ayaririmbe mu rwego rwo kweza ibyaha bya Ingabire.

Muri ibyo byaha harimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.

Abakurikiye umwanda wuzuye mu ndirimbo iki kigarasha Kabera yasohoye, bemeje ko indirimbo yahimbiye Ingabire akayiburira amashusho ubundi agahita gukoresha ayo yakorewe n’ubwenge bukorano (AI), nta kintu kirimo kuko huzuyemo gusa umwanda ugamuje guhimba ibigwi Ingabire atigeze agira.

Muri uwo mwanda inyangabirama Kabera yaririmbye ko “Ingabire yakunze u Rwanda”, nyamara ibi ubwabyo birisenya kuko ahubwo uyu mugore ari umuhezanguni ufite umutima wamunzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, ibi bikaba ari impamo kuko ari icyaha yahamijwe n’inkiko.

Kuba abambari b’umuhezanguni Ingabire barafashe udufaranga bakadutamika ikigarasha Kabera ngo aririmbe iyi ndirimbo, bigaragaza ko nabo ubwabo bazi ko politiki zabo zubakiye ku binyoma gusa kuko nta muntu muzima bashobora gukoresha ibintu nk’ibi ngo abikore.

Gusa ukuri badakwiye kwirengagiza nuko aha bahushije rwose kuko uyu Kabera Isi yose izi ko ubwonko bwe budakora neza ndetse ko ari bwenge bucye watamikwa umwanda wose akawumira bunguri kugira ngo akunde abone amaramuko.

Soma kandi : Robert Kabera yapfuye ahagaze!

Bimaze kumenyerwa ko interahamwe n’ibigarasha nka Kabera batunzwe no gusebya u Rwanda ndetse ko babikora kugirango babone icyo bashyira mu bifu byabo binini byanze kuzura. 

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading