Chaste Gahunde yongeye gushimangira ko ari interahamwe kabombo!
Chaste Gahunde, uzwiho gukwirakwiza ingengabitecyerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga, yongeye kwerura ubugome ndengakamere bwamwokamye ubwo yifataga agashinyagurira umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uherutse kwicwa urw’agashinyaguro i Rukumberi mu Karere ka Ngoma.
Mu buterahamwe n’ubuhezanguni bwinshi, Gahunde ugiye kumara imyaka 20 abundabunda mu Bufaransa aho adashobora gukandagiza ikirenge cye mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2024 yagaragaye ku muzindaro we wa YouTube ivata ryaje avuga ko yakoze “iperereza” maze asanga nyakwigendera “yarishwe n’umusirikare wa RDF”.
Amanjwe y’umuhezanguni Gahunde nta kindi agamije kitari uguca igikuba mu Banyarwanda no gukina ku mubyimba umuryango wa nyakwigendera n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iyi nterahamwe yagizemo uruhare dore ko Inkiko Gacaca zanamuhamije icyaha cya Jenoside.
Nk’urugero, ntibyumvikana uburyo interahamwe Gahunde yihandagaza ikabeshya ko yakoze “iperereza” – aha umuntu ntiyabura kwibaza uburyo yarikozemo kandi yibera mu bwihisho iyo mu Bufaransa, ese yakoreye iryo perereza ku rubuga rwa ‘Zoom’ dore ko ari ho abarizwa?
Uretse Gahunde, hari n’izindi nterahamwe zikomeje gukwiza ibihuha ku rupfu rwa nyakwigendera zirengagije ko inzego zishinzwe umutekano zamaze guta muri yombi uwitwa Nziza, mwene Ntihabose Theogene, wiyemerera kuba ari we wishe urw’agashinyaguro nyakwigendera.
Ku rundi ruhande, abaturanye n’interahamwe Gahunde mu karere ka Karongi mebere y’uko ihungira ubutabera mu Bufaransa bavuga ko n’ubwo yari akiri muto yagize uruhare muri Jenoside.
Mu mwaka 2005, amakuru yakomeje gucicikana aturutse iwabo aho avuka avuga ko Gahunde ari interahamwe yakoze Jenoside, Inkiko Gacaca za Mushubati zimutumyeho ahita ahungira mu Bufaransa.
Soma kandi: Twibukiranye iby’interahamwe kabombo Chaste Gahunde ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga
Iyi nterahamwe imaze igihe isebya ubuyobozi b’u Rwanda ibinyujije ku muzindaro wayo rutwitsi wa YouTube nk’uburyo bwo kuyobwa uburari, gusa mu gihe gikwiye azisanga imbere y’ubutabera nk’izindi nterahamwe zose.
Biraro Ernest