06-04-2026

Ibigarasha bya RNC byashatse kugira u Rwanda umunyago wabyo, FPR irahagoboka none bikomeje guta ibitabapfu ishyanga

0

IBIGARASHA – abanyabyaha bahisemo kwirirwa bangara birya no hino ku Isi nyuma yo kunanirwa kubazwa inshingano nk’amwe mu mahitamo Leta y’u Rwanda ishyize imbere, hari ukuri batajya bavuga kwihishe inyuma yo kuba babayeho mu buzima bwo kutagira igihugu mu gihe nyamara bamwe muri bo bagize uruhare mu kubohora u Rwanda.

Uko kuri ni inda yasumbye amaboko y’ibi bigarasha aho benshi muri bo by’umwihariko abari abasirikare n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, nyuma yo kugira uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu bumvise ko kibaye umunyago wabo kugera aho hari n’abumvaga bakigurisha ariko bakibonera amafaranga.

Urugero rwa hafi ni Faustin Nyamwasa Kayumba wahoze ari umusirikare w’ipeti rya ‘Lieutenant General’ uri mu bashinze umutwe w’iterabwoba wa RNC ndetse awubera umugaba mukuru kugera mu mwaka wa 2023 ubwo yawirukanwagamo burundu.

Kayumba ni umwe mu bo kamere y’ubusambo n’ubujura yaganje maze yirara mu mitungo n’amasambu by’abaturage arabisahura yitwaje uwo yari we, ntibyarangiriye aho kuko ubwo yagoragozwaga akagirwa ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde nabwo yacucuye amafaranga ya ambasade maze amenye ko byamenyekanye atorongerera muri Afurika y’epfo yigira “impunzi” kandi mu by’ukuri ari igisambo ruharwanda.

Soma: Tito Rutaremara yagaragaje urugendo rwagejeje Kayumba Nyamwasa wa RNC mu bugarasha

Ikindi kigwari ni Col Karegeya Patrick wapfuye mu mwaka wa 2013, uyu aho gukomeza kugendera mu murongo muzima wo gukorera igihugu no kugikunda ahubwo yatamitswe ruswa afasha umuryango w’umujenosideri kabombo Kabuga Felicien kugira ngo uzabashe gusubirana imitungo, si ibyo gusa kuko yacikishije Kabuga bagiye kumuta muri yombi.

Mu bindi bigarasha bikuru harimo Gerard Gahima, Rudasingwa Theogene “Red Com”, Richard Gasana n’abandi – abo bose bahuriye ku kuba barashatse kugira u Rwanda umunyago wabo mu gihe nyamara Umuryango FPR-Inkotanyi (bose bahoze babarizwamo) ushyize imbere kuba igihugu no kubaka iterambere ridaheza.

Mu gushishoza kwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul na FPR ntako batagize ngo bagoragoze ibi bigarasha  bazi ko bazahinduka ariko bikomeza kwanga basanga ari nko gutokora ifuku.

Ibi bisambo by’ingufu, amagambo byirirwamo nta kindi agamije uretse guhisha ibyaha biremereye bakoreye igihugu cyabakuye habi ariko bakacyitura ubugwari bwaje kubaviramo guhunga inshingano.

Soma kandi: Inzererezi za RNC zikwiye kwerekana icyo zagezeho mu myaka 14 ishize mbere yo kuyobya uburari mu bujajwa

Aho bava bakagera bakwiye kumenya ko Abanyarwanda bazi neza ko nomero ya mbere mu banzi babo ari umutwe w’iterabwoba wa RNC, bityo ko bizeye ko ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bubabereye maso bwiteguye kuburizamo imigambi yabo mibisha yubakiye ku bikorwa by’iterabwoba bigamije kugira u Rwanda umunyago wabo.

Muri macye, ibi bisambo tuvuze ndetse n’ibyo tutavuze bikibundabunda mu bihugu by’amahanga bikwiye kwicara bizi neza ko ukuboko bw’ubutabera bw’u Rwanda kuzabicakira isaha iyo ari yo yose bikaryozwa ibyaha bikomeye byakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *