10-04-2026

#Kwibuka31: Tariki ya 28 Mata 1994, umunsi abajenosideri bitwikiriye Dipolomasi ngo ibyaha byabo ntibimenyekane

0

Tariki ya 28 Mata 1994 Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi ariko ica umuvuno wo gukoresha Dipolomasi igamije kuyobya uburari ku cyaha cya Jenoside yari iri gukorera Abatutsi.

Uwo munsi i Paris mu Bufaransa, Jérôme Bicamumpaka wari minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Leta y’abicanyi yahaye ikiganiro abanyamakuru, akomeza ibinyoma bya Leta yari ahagarariye avuga ko “nta bwicanyi buhari mu Rwanda” kandi ko imibare yavugwaga y’Abatutsi barenga ibihumbi 100 bari bamaze kwicwa “ari ukubeshya”.

Uwo munsi Col Théoneste Bagosora yamenyesheje abasirikari bakuru ko “igikwiye ni ukongera ingufu muri diplomasi” kugira ngo ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ntibumenyekane, ndetse banashake uko babwikuraho.

Uwo munsi kandi ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ikora ibikorwa byo kurwanya ubukene (OXFAM), yasihiye itangazo ryamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.

Tariki ya 28 Mata 1994 Abatutsi biciwe ku musozi wa Kizenga, Rwamatamu no ku Kivu, Kibuye.Uwo munsi kandi muri ISAR Songa hiciwe abatutsi benshi.

Aho kuri ISAR Songa hari hahungiye Abatutsi barenga ibihumbi mirongo ine, abana n’abagore bari hepfo y’ahitwa mu Munyinya wa Songa bose barishwe.

Ubwicanyi bw’i Songa bwayobowe na Burugumesitiri Nyawenda Esdron, afatanyije na Nkusi Augustin wari diregiteri w’umushinga w’ubuhinzi bw’umuceri. Aba bombi ubu bihishe mu Bubiligi.

Ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwarakomeje mu gihugu ngo umututsi yicwe aho ari hose azira uko yavutse.

Twibuke twiyubaka.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *