#Kwibuka31: Umunsi abajenosideri bica amagana y’abagore n’abana nyuma yo kubashuka – inshamake y’ibyaranze tarikiya 3 Gicurasi 1994
Ku munsi nk’uyu w’itarikiya 2 Gicurasi mu 1994, Abicanyi bayobeje uburari batanga amatangazo ko hatanzwe ihumure bityo ko abagore n’abana b’abakobwa“batagomba kwicwa”, gusa siko byagenze kuko byarangiye bishwe urupfu rubi.
Nk’urugero, abagore n’abana basaga 454 bahungiye ku i Bambiro muri Komini Muyira bizeye kurindwa, abicanyi bamaze kubona ko umugambi wabo wagezweho wo guhuriza hamwe abagore n’abana, babiraramo barabica.
Muri iyo minsi y’ubuzima bwo ku I Bambiro, abicanyi barazaga bakarobamo abo bashaka bakajya kubica abandi bakajya kubakorera iyicarubozo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina (kubagira abagore babo kugahato).
Kuri iyi tariki abicanyi baje bafite intwaro gakondo z’ubwoko bwose, bambaye amakoma bavuza amafirimbi bagota ku I Bambiro hose batangira kwica. Babanje gucuza ababyeyi, babambika ubusa, kubafata ku gahato, kubabwira amagambo mabi barangiza gukora ibyo bakora bakabatema bakabajugunya mu musarane bamwe na bamwe batarahwana.
Kwica Abatutsi aho ku I Bambiro byakorwaga mu byiciro bijyanye n’imyaka habanjemo abana, hakurikiraho abakobwa b’abangavu, abakobwa bigiye hejuru, hakurikizwaho abagore b’amajigija n’abakuze.
Abatutsi bari baturutse muri Komini Kamembe na Cyimbogo, bahungiye muri ADEPR i Gihundwe (Rusizi) no mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe barishwe. Abajandarume begeranyirije Abatutsi bari bahahungiye, babahuriza mu gikoni cy’Abanyeshuri barabarasa, banabateramo gerenade.
Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nyubako z’ubuyobozi, Komini no mu nsengero kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.
Ibikubiye muri iyi nyandiko tubikesha Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, wasoma mu buryo burambuye ibyaranze iyi tariki unyuze HANO.
Twibuke twiyubaka.
Ubwanditsi