11-04-2026

Ikigarasha Robert Kabera nareke kwitera ijeki, yambaye umugayo w’ubugwari n’ubukunguzi!

0

Ikigarasha Robert Kabera wigize impunzi muri Uganda nyuma yo gutoroka ingabo z’u Rwanda (RDF) aho ubu yihebeye kuba nyiramubande w’interahamwe n’ibigarasha kubera amaco y’inda, akomeje gukwiza ibinyoma bigamije gusiga icyasha u Rwanda.

Dore nk’ubu aherutse kwifata ajya ku muzindaro we wa YouTube maze ahimba ibinyoma by’uko “nta kintu na kimwe” igisirikare cy’u Rwanda yahozemo kigeze kimufasha cyangwa se ngo kimumarire.

Amakuru yizewe MY250TV ifite ni uko uyu Kabera ukunze kwitera amajeki ko yabaye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda afatanyije na FPR-Inkotanyi bityo akwiye ibya mirenge, aba abeshya!

Burya ngo nta nubwo yigeze agaragara ku rugamba kuko yaje urugamba rurangiye maze yisunga abandi nk’umuhanzi mu bari bagize itsinda ry’ingabo z’igihugu riririmba rizwi nka ‘Army Jazzy Band’.

Mu mwaka wa 2020 nyuma y’uko yari amaze iminsi ashakishwa n’inzego z’ubutabera bwa gisirikare ku byaha yari akurikiranweho byo gufata ku ngufu umukobwa we w’imyaka 15, Kabera yahise atorokera muri Uganda gusa akihagera yasamiwe hejuru n’interahamwe n’ibigarasha ngo bamukoreshe nawe ntiyazuyaza aremera.

Abamuzi neza bavuga ko yahageze agakubitwa n’ubuzima bubi hanyuma kubera imico mibi yari isanzwe imuranga agahitamo ko amaco y’inda amukoresha mu gusebya ubuyobozi by’umuwihariko RDF.

Kugeza ubu yijanditse mu macakubiri no kurebera ibintu byose mu moko aho adahwema gukorana ibiganiro n’abahezanguni babaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside barimo inkunguzi Uwimana Nkusi Agnes nawe wigize impunzi muri Uganda.

Ikindi kandi iyi mburamukoro yirirwa isakuza ngo ni uko itigeze izamurirwa ipeti mu gisirikare, kubona misiyo zo kujya gukorera hanze nk’abandi; aha umuntu akaba atabura kumubaza aho yakuye ipeti yatorokanye igisirikare, ndetse umuntu akaba atabura kandi kumubaza niba yarifuzaga gukora mu butumwa bw’akazi nk’aho ari we wenyine RDF yari ifite gusa!

Amakuru yizewe MY250 TV ikura mu nshuti za hafi z’iki kigarasha, ni uko misiyo avuga atabonye ari ukubeshya kuko yazigiyemo mu bihugu bitandukanye.

Gusa zari iz’iminsi micye bitewe n’uburwayi bwamubase asanzwe abana nabwo bwa Virusi itera SIDA nyamara we yarashakaga kujya mu bihugu nka Sudani birangwa n’izuba ry’gikatu kandi abasirikare be b’umubiri batari kubimwemerera.

Kabera yari umusirikare urangwa n’ikinyabupfura gicye, gukunda inzoga bikabije, kujya mu ndaya umunsi ku munsi ndetse no kwijandika mu biyobyabwenge birimo urumogi hanyuma bikamushora mu bikorwa by’urugomo.

Ibyo byose biri mu byatumaga adatera imbere bitewe nuko mu bintu bikomeye biranga igisirikare cy’u Rwanda ikinyabupfura ari icya mbere.

Ibyo byose n’ibintu byamuteraga umujinya mwinshi kuko we yumvaga hari ibyo agombwa kurusha abandi kandi nyamara ntabyo.

Uwo mujinya n’inda nini nibyo bitera uyu muhezabguni kwirirwa abeshya yitwaje u Rwanda na RDF ari nako arigata mu birenge by’interahamwe n’ibigarasha, gusa aribeshya kuko ntawe uhemukira urwamubyaye ngo bimuhire.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *