Ninde ugishidikanya ku kuba Sendagara “Gen Neva” ari gashozantambara mu karere?
Perezida Kagame yatanze umucyo kuri bake bari bagishidikanya ku ruhare rw’umunyagitugu utabyina ngo ashinge Ndayishimiye Evariste mu ihungabana ry’amahoro n’ituze mu karere.
Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2025 ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga indahiro z’abayobozi bashya yagarutse ku bugambanyi bwa Ndayishimiye aho yashimangiye ko yabutangiye agambanira ingabo za EAC zari muri Congo.
Yagize ati:”Nafashe telefone mpamagara Perezida w’u Burundi Ndayishimiye ndamubaza nti ‘ingabo zari muri EAC Forces mu burasirazuba bwa Congo ko bazirukanye maze u Burundi bugasigara, hakaba harimo kuza iza SADEC u Burundi bwagiye muri SADEC?’ Ati oya. Mwasigayeyo se kuko muri inshuti za Congo kandi mushaka kuyishyigikira mubyo bakora byose?”
Perezida Ndayishimiye kandi ngo yakomeje abwira Perezida Kagame ko bafite ibibazo by’umutekano muke mu majyepfo za Uvira, Minembwe n’ahandi agamije gushimangira impamvu bari muri Congo.
Perezida Kagame yagaragaje kandi yabajije Ndayishimiye impamvu yarundaga ingabo nyinshi mu majyaruguru y’u Rwanda muri Goma , Rutshuru n’ahandi. Ati:”Ese Minembwe na Uvira ko biri mu majyepfo, mu majyaruguru murajya gukorayo iki? Za Goma, za Rutshuru murajya gukorayo iki?”
Mu kumusubiza Ndayishimiye yarabigaramye maze abaza Perezida Kagame aho yakuye amakuru maze nawe amubwira ko hari ababimubwiye kandi yabyemeye kuko yahawe ibimenyetso.
Soma kandi: Perezida Ndayishimiye yahinduye u Burundi igicumbi cy’iterabwoba ryibasira akarere k’ibiyaga bigari
Perezida Kagame akomeza avuga Ndayishimiye yamuhamirije ko ababimubwiye bamubeshye nta ngabo z’u Burundi ziri mu majyaruguru y’u Rwanda maze nawe amusubiza agira ati” Ni byiza, Rwose ubwo ubinyibwiriye ubwo ndabyemeye ko mutariyo.”
Perezida kandi yagarutse ku buryo hagiye haba inama hagati y’u Rwanda n’u Burundi ngo hashakwe uburyo ingabo za Ndayishimiye yihakanye zasubizwa mu gihugu cyazo ariko bikanga kuko yabihakanye kuko bari bafatiwe aho Ndayishimiye yahakanye ko bari.
Umukuru w’Igihugu yunze mu ry’abandi maze agaragaza uburyo izi ngabo z’Abarundi zishe abantu zikoreshe indege, ibibunda bya rutura maze yibaza aho amahanga aba kuba atabona ibibonwa n’abandi.
Biraro Erneste