U Bufaransa: Umujenosideri Muhayimana Claude muri gereza kugeza mu 2040
Umujenosideri kabombo Muhayimana Claude ufungiye mu Bufaransa agomba kuguma muri gereza kugeza mu mwaka wa 2040 nyuma y’uko imigambi yo kujurira imupfubanye n’ubundi agakatirwa igifungo cy’imyaka 14.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2026 mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris aho rwongeye gushimangira ko yagize uruhare rudashidikanywaho muri Jenoide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byabaye ikimwaro gikomeye kuri we ndetse n’abandi bajenosideri bacyidegembya mu Bufaransa ndetse n’abatangiye gukurikiranwa n’inkiko z’icyo gihugu.
Iyi nkoramaraso yari imaze ibyumeru bine irashya imigeri mu rukiko.
Abacamanza bahamije ko uruhare rwa Muhayimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ugutwara Interahamwe mu modoka mu cyahoze cyahoze ari Kibuye ubu hakaba ari mu karere ka Karongi By’umwihariko ahitwa mu Bisesero.
Mu manza z’abajenosideri zabereye ku butaka bw’u Bufaransa, uru rubanza umujenosideri Muhayimana yatsinzwemo ni urwa 11 aho uregwa yahamijwe icyaha cya Jenoside.
Ibyo bitanga ubutumwa ku bajenosideri n’udutsiko tw’Interahamwe duhora dukwirakwiza ubutumwa bwo guhakana ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye kumenya ko ntaho bazacikira ukuboko kw’ubutabera.
Ndayambaje Marc