U Rwanda rukomeje kwakira impunzi z’Abanyekongo n’ubwo ubutegetsi bwa Tshisekedi buyobya uburari
U Rwanda rukomeje kwakira impunzi z’abanyekongo ziganjemo abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bahunga itotezwa bakorerwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Izi mpunzi zateguriwe inkambi y’agateganyo zakirirwamo, ikaba iherereye mu Murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, aho babanza kwakirirwa ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo uri mu karere ka Rubavu.
Ku mupaka uhuza imijyi ya Rubavu na Goma hari kwakirirwa impunzi zirenga 100 buri munsi, ari nabyo byatumye iyi nkambi y’agateganyo ikomeza kwagurwa kuko bigaragara ko umubare w’impunzi ushobora kwiyongera.
Hashize iminsi mike bamwe mu ubutegetsi bwa Congo butangije icengezamatwara rigamije kwangiza isura y’u Rwanda, aho umunsi umwe bahakanaga ko nta mpunzi yabo iri mu Rwanda, abanda bakavuga ko u Rwanda rugiye kwirukana impunzi zabo rucumbikiye.
Ni mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko idateze kwirukana ku gahato impunzi icumbikiye, ariko ishimangira ko bitangaje kuba mu myaka 20 ishize, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itajya ikomoza ku mpunzi zayo ziri mu Rwanda.
Imibare yerekana ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 70 zikaba zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme, Mahama na Kiziba.
Kuva imyaka irenga 20 mu bihe bitandukanye, u Rwanda ntirwahemwe kwakira impunzi z’Abanyekongo bagiye bahunga ubwicanyi bukorwa n’inyeshyamba akenshi ziba zishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ubutegetsi bwa Congo uko bwagiye busimburana, ntawigeze agira icyo akora ku kibazo cy’impunzi zabo zimaze imyaka mu ubuhungiro abenshi bakaba bacumbikiwe mu Rwanda.
Amahanga ntakwiye kurebera ibikorwa bya kinyamanswa bikomeje gukorwa na guverinoma ya Kinshasa, kuko nibo mpamvu nyamukuru y’umutekano mucye uri mu Karere k’Ibiyaga bigari.
Umulisa Carol