Nta Munyarwanda ukwiye kurangazwa n’icengezamatwara rya “Rukokoma”, umusaza ushaka guhambanwa ingengabitekerezo ya Jenoside!
Amezi abiri arashize, Twagiramungu Faustin “Rukokoma” wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu Rwanda yibasira uko bukeye n’uko bwije Perezida Kagame n’Umuryango RPF-Inkotanyi.
Ni ibintu uyu musaza ushaze wanduranya akora agambiriye koreka urubyiruko rw’u Rwanda rukoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa Twitter aho agoreka amateka y’u Rwanda agendanye no kubohora igihugu ndetse n’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyo usesenguye inyandiko zuje amacakubiri n’ivangura Twagiramungu asangiza abamukurikira kuri Twitter n’uburyo abikora abudatuza kandi Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bamunyomoza, ubona ko agamije gucengeza amatwara ye mu Banyarwanda; ibintu abamukurikira bakwiye kwamaganira kure.
Zimwe mu mvugo zidasiba kuva mu kanwa k’uyu musaza usazanye ubugome ndengakamere harimo kwambura abayobozi bakuru b’u Rwanda ubwenegihugu bwabo aho nk’urugero yita Perezida Kagame “Umugande”, ibintu bitangaza benshi gusa ariko bidakwiye kugira uwo birangaza.
Twagiramungu kandi akomeje kurashya imigeri azura ikinyoma cyakubitiwe ahareba inzega kera, aho adasiba kuvuga ko mu Rwanda habaye “jenoside ebyiri”, mu gihe nyamara habaye gusa Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’ingabo zari iza RPF/A.
Kimwe nk’izindi nyangabirama zitifuriza ineza u Rwanda n’Abanyarwanda, uyu musaza gito ntashobora kugaragaza uwateguye iyo jenoside yindi aririmba, uko yakozwe, uko yahagaritswe, uwayihagaritse, igihe yabereye n’ibindi biherwaho hemezwa ko habayeho Jenoside.
RPF ahoza mu kanwa yaramurokoye…!
Mu nyandiko zidafite umutwe n’ikibuno za Twagiramungu nta na hamwe uzabona yakomoje ku buryo RPF-Inkotanyi yiyemeje kwibasira yamurokoye intagondwa z’interahamwe zamuhigiraga hasi kubura hejuru bitewe n’umurongo we n’ishyaka yabarizagamo rya MDR bari barafashe; ibintu byatumaga yitwa “icyitso gikuru cy’inyenzi(RPF/A-Inkotanyi).”
Mu kugaragaza uburyo RPF yarokoye Twagiramungu, Muzehe Tito Rutaremara, umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, akaba by’umwihariko yari mu buyobozi bwa RPF/A yigeze gusobanura ko ari mu basabye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda (MINUAR) ko Twagiramungu atabarwa.
Muzehe Rutaremara yasobanuye ko ubufasha RPF yasabye muri MINUAR ngo Twagiramungu atabarwe yabuhawe ariko izi ngabo z’umuryango w’abibumbye zirushwa imbagaraga n’interahamwe ndetse n’abasirikare barindaga Habyarimana Juvénal ubwo zari zigeze mu gice cya Remera.
Yagize ati: “Abasirikari bacu bari CND baratabara, birukana interahamwe babohora icyo gice cyose cya Remera na Twagiramungu akira atyo interahamwe n’abajepe akorana nabo uyu munsi.”
Nyuma yo kurokora uyu Twagiramungu RPF yamugize Minisitiri w’Intebe, umwanya yamazeho igihe gito kuko yahise arengwa maze atorongerera mu Bubiligi; igihugu yagezemo ahita yifatanya na za nterahamwe zendaga kumwivugana mu 1994.
Imyitwarire ya Twagiramungu ishimangira ko atazi ko Abanyarwanda bamaze kuba umwe aho barenze ivanguramoko nk’umusaruro wa gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ikomeje gutuma babana mu mahoro ntawishisha undi.
Abanyarwanda bahisemo gutahiriza umugozi umwe mu rwego rwo gukumira icyabasubiza mu mateka ashariye banyuzemo, rero Twagiramungu n’abandi bahuje ubuhezanguni baravomera mu rutete.
Gusa uyu “Rukokoma” akwiye kumenya ko nta wahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.
Ubwanditsi