10-04-2026

Ubushongore n’ubukaka by’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga bikomeje kuvugisha amangambure interahamwe n’ibigarasha!  

0

Nyuma y’imyaka 29 ingabo zari RPF/A-Inkotanyi zibohoye u Rwanda zigaharika na Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu kimaze kwiyubaka ku buryo kigeze n’aho gifasha ibindi bihugu kwiyubaka no kubaka amahoro arambye.  

Ni nako ku rundi ruhande, u Rwanda rukomeje kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga nk’igihugu kiyobowe neza, gitekanye kandi gishyira ku isonga umuturage n’uburenganzira bwa muntu.  

Ikindi gishimangira ukwiyubaka kw’u Rwanda ni uburyo rukomeje gutanga umusanzu ntagereranywa mu gutsimbaza ubumwe bwa Afurika no kwigira kwayo (Pan-Africanism) aho by’umwihariko magingo aya hari amasezerano y’ubufatanye hagati mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda, Santrafurika na Mozambique.  

Ni amasezerano akomeje gutuma abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha ndetse n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi bavuga amangambure aho bayagoreka bagamije gusiga icyasha u Rwanda.  

Nk’urugero, uwitwa Musabyimana Gaspard, umumotsi w’agatsiko ka FDU-Inkingi kagizwe n’intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri bifishe i Burayi, aherutse kumvikana avuga ko u Rwanda “rucuruza abacanshuro”.  

Iyo ni imvugo igamije gutesha agaciro amasezerano y’ubufatanye u Rwanda nab iriya bihugu biba byagiranye nk’umusaruro w’imibanire myiza n’umuhate no kwiyemeza kw’u Rwanda ko amateka rwanyuzemo hari ikindi gihugu cya Afurika cyayanyuramo.  

Inkuru umuhezanguni Musabyimana yuririyeho mu icengezamatwara rye igaruka ku ruhare rw’u Rwanda mu bikorwa bigarura amahoro mu bihugu nka Benin ndetse n’ahandi hatandukanye.  

Ni mu gihe nka Benin by’umwihariko Perezida wayo, Patrice Talon, ubwe ko yemera ukuntu igisirikare cy’u Rwanda gikora kinyamwuga ndetse ko ari cyo cyabafasha kugarura umutekano usesuye ku butaka bw’icyo gihugu cyane cyane mu majyaruguru yacyo yashegeshwe n’ibikorwa by’iterabwoba.  

Yigeze kuvuga ati: “igisirikare cy’u Rwanda gifite ubunararibonye kandi gikora kinyamwuga”

Amagambo nk’aya ni yo atuma abanzi b’u Rwanda babura amahwemo, bamwe bikababuza gusinzira kubera ko bigaragaza ko u Rwanda rufite ubuyobozi bureba kure kandi bukomeje kwubaka ubushongore n’ubukaka mu ruhando mpuzamahanga.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *