26-04-2024

Imodoka ya Bralirwa yakoreye impanuka i Huye abaturage barwanira inzoga bamwe barakomereka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2019 imodoka ya Bralirwa yakoreye impanuka mu muhanda Huye- Akanyaru ipakiye inzoga abaturage aho gutabara ahubwo basahura inzoga banakomeretsa mugenzi wabo.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko icyabaye ari uko urugi rw’ iyi modoka ya Bralirwa rwafungutse ubwo yari igeze mu murenge wa Mukura hafi y’ ikibuye cya Shari.

Uru rugi rukimara gufunguka inzoga zanyanyagiye mu muhanda, abaturiye hafi y’ aho iyi mpanuka yabereye bahageze bafata inzoga barinywera, izindi bakajya bazipakira mu myenda bajyana mu ngo nk’ uko babivuga.

Umushoferi wari utwaye iyi kamyo yagaye imyitwarire y’ aba baturage ndetse avuga ko iyo polisi itahagoboka ngo abasahuzi bashakaga no gupakurura amakesi yari yasigaye mu modoka.

Umuturage uvuga ko yakubiswe akanakomeretswa n’ abasahuraga inzoga banamwangirije ibishyimbo n’ imyumbati avuga ko iyi mpanuka yabaye areba.

Yagize ati “Yari mu muhanda icyugi kirafunguka, gifungutse zihita zimeneka ari nyinshi umuvu uratemba, noneho abasahuzi nibwo bahise baza biruka nanjye ndi kurebera”

Uyu muturage yavuze ko polisi imaze kuhagera nta muntu yongewe gufata inzoga ngo yirukankane icupa ahubwo ngo umuturage yafataga inzoga akanywa icupa akarisiga.


Uyu muturage yakomerekejwe ubwo yabuzaga abaturage kumuvuyangira imyaka basabahura inzoga za Bralirwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mukura Ngabo Fidele avuga ko iyi mpanuka yabaye mu masaha y’igitondo,ngo uwakomerekeye muri uku kurwanira inzoga yivuje. Yasabye abaturage kujya batabara bagatanga ubufasha bukenewe ahabaye impanuka aho gusahura.

Source Ukwezi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading