29-06-2026

Abahisemo kuba IBIGORYI babuze aho bakwirwa nyuma y’uko amabanga yabo ahishuriwe Abanyarwanda

0

Benshi mu bigarasha byahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC baraye ku mbuga nkoranyambaga bavuga amangambure nyuma y’uko Perezida Kagame ashimangiye uburyo bahisemo kuba ibigoryi aho magingo aya babayeho ubuzima bw’amaburakindi mu mahanga mu gihe nta cyo bigeze baburana u Rwanda.

Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024 mu ijambo ritangiza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19. Ati: “Ujyayo, ugasakuza… ukwezi kwashira ukajya gufata iposho. Ukajya gufata ibyo bakugaburira kubera ko wavuze u Rwanda nabi gusa.”

Yunzemo ati: “Abari ba-porofeseri (professor) baratwara amakamyo, ariko na hano hari amakamyo. Ugahunga igihugu ubeshya, ukajya muri Amerika gutwara ikamyo gusa? Ariko ukishima ngo uri muri Amerika? Urishimye kuko yaguhaye ikamyo utwara atari n’iyawe?”

Soma kandi: Ibigarasha bya RNC ntibyifuza ko hari Umunyarwanda wakora ngo yiteze imbere!

Benshi muri izo nzererezi birirwa batwara amakamyo maze bagacyura udushashi tw’imigati aho bayobereza uburari mu gutuka Umukuru w’Igihugu ndetse banagambira gutambamira gahunda za leta gusa iyo myaka yose nta kintu bigeze bageraho.

Himbara Muruganwa David, Charles Kambanda, Kayumba Nyamwasa, Kayumba Rugema, Ignace Rusagara, Ali abdulkharim n’abandi benshi birirwa basebya u Rwanda ntakintu na kimwe bari bageraho dore ko nabo bariho batariho.

Perezida Kagame kandi yanavuze ko muri abo hari igihe birangira bagaruwe mu Rwanda ku ngufu mu buryo bumwe cyangwa ubundi ndetse anongeraho ko abashatse kuba ibigoryi baba byo.

Abo bose mwumva bahora batukana, bahembera urwango, barwanya Leta y’u Rwanda bose ni abahisemo kuba ibigoryi.

Mu bihe bitandukanye bamwe mu bari mu nzego nkuru z’u Rwanda ndetse n’igisirikare bagiye bahunga u Rwanda kubera ibyaha bagahitamo gushinga ingirwamashyaka yiyita ko arwanya leta y’u Rwanda.

Hari abagiye basanga interahamwe zasize zihekuye u Rwanda zikaba zirirwa zirutera imijugujugu; aba bose birirwa bandika, bavuga ku mbuga nkoranyambaga ariko nta kintu na kimwe byigeze bibagezaho ndetse nta n’icyo biteze kubagezaho.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading