02-05-2024

Urusaku rw’aboheje “Cyuma Hassan” nta cyo ruteze guhindura ku migendekere y’urubanza rwe!

Inyangabirama zirangajwe imbere n’interahamwe n’ibigarasha (bose bihishe hirya no hino ku Isi) bari mu bukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga aho bishuka ko bashobora gushyira igitutu ku butabera bw’u Rwanda maze bukarekura umugororwa witwa Niyonsenga Dieudoné wiyita Cyuma Hassan.

Uwo mugororwa mu myaka itatu ishize yahamijwe ibyaha birimo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru, inyandiko mpimbano, no gusebya abakozi b’inzego z’ubutegetsi – ibyaha yashowemo na ziriya nyangabirama cyane ko zihora zigambiriye kurema za byacitse no guca igikuba mu Banyarwanda.

Kuva uyu Cyuma yafungwa Ingabire Victoire afatanyije n’abambari be barimo Jambo ASBL n’utundi dutsiko tw’abanzi b’u Rwanda ntibahwemye gukwiza ibihuha kuri uyu mugororwa.

Agaruka mu rukiko kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Mutarama 2023, yavuze ko amaze imyaka 3 akubitwa buri munsi ndetse ngo byamuviriyemo kutabona n’ibindi binyoma byinshi bidafite epfo na ruguru.

Soma kandi: Mbere yo kujya muri gereza umuhezanguni “Cyuma Hassan” yahishuye abamukoresha

Ibyo Cyuma yatangaje n’uburyo abanzi b’u Rwanda bari bamaze iminsi bahwihwisa ibihuha kuri we byahise byerekana ko ari icengezamatwara ririmo gukorwa rigamije gushyira igitutu ku nkiko z’u Rwanda ngo afungurwe atarangije ibihano bye gusa icyo batazo ni uko inkiko z’u Rwanda zidakorera ku gitutu.

Ikindi cyatangaje abantu ni uburyo Cyuma yavuze ko “afungiye ahantu ha wenyine hasa no mu mwobo”, iyo mvugo irasa neza n’iyo Ingabire Victoire yakoreshaga igihe yari afunzwe ibi bikaba byerekana ko ntakabuza uyu mugore w’umugome ari we urimo kugenda abwira Cyuma ibinyoma akoresha kugira ngo akomeze gusebya inzego z’ubutabera n’izumutekano mu Rwanda.

Abari inyuma y’icengezamatwara ryo kuvuganira Cyuma bakwiye kumenya ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga ndetse butagendera ku gitutu, bakwiye kandi kureka ubutabera bugakora akazi kabwo.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading