23-09-2023

Tour du Senegal Yatwawe n’Umunyarwanda Didier, ibyishimo bitaha ku mitima y’ Abanyarwanda

0

Umunyarwanda Didier Munyaneza yatwaye isiganwa ry’ amagare rizenguruka igihugu cya Sénégal, Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bashimishijwe n’ iyi nsinzi

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda Dr Vincent Biruta yatangarije kuri twitter ko uyu musore ahesheje ishema u Rwanda n’ Abanyarwanda.

Yanditse ati “Turashimira cyane Umunyarwanda Didier Munyaneza watwaye Tour du Senegal ya 2019! Nk’Umunyarwanda wa mbere utwaye iri siganwa uhesheje ishema u Rwanda n’ Abanyarwanda! Komereza aho”.

Didier Munyaneza yatwaye iri siganwa mu gihe n’ ubundi yari amaze hafi icyumweru yambaye umwambaro w’ umuhondo wambarwa n’ umukinnyi uri gusiga abandi mu isiganwa ry’ amagare.

Uyu musore w’ imyaka 21 ntabwo byari ubwa mbere yitabiriye isiganwa ry’ amagare ku rwego mpuzamahanga ryo mu burengerazuba bw’ Afurika kuko umwaka ushize yarangije ari ku mwanya wa 5.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’isiganwa ry’ amagare mu Rwanda, Aimable Bayingana yashimye Munyaneza kubera ingufu yashyize muri iri siganwa.


Byari ibyishimo ku Byanyarwanda baba muri Senegal no ku Banyarwanda baba mu Rwanda

Abanyarwanda baba muri Senegal bitabiriye kureba iri siganwa banashyigikira cyane uyu musore Didier Munyaneza.

Didier Munyaneza ni we mwirabura wa 2 utwaye tour du Senegal kuva muri 2010. Umwirabura waherukaga gutwara iri siganwa ni Umunya-Namibia Dan Cavern.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: